Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Leonardo Di Caprio ari mu Rwanda hamwe n’ibindi byamamare birimo na Miss World 2016.

Icyamamare muri Cinema ku rwego rw’isi Leonardo Di Caprio ari mu Rwanda aho ari kumwe na Miss World uherutse gutorwa Stephanie Del Valle na Miss America Deshauna Barber hamwe n’abandi bantu batandukanye bakomeye muri cinema ya Hollywood.

Leonardo di Caprio wamenyakanye cyane kubera Film ya Titanic Yaraye mu Kinigi ndetse nabo bari kumwe aho banasuye ingagi zo mu Birunga bimwe mu byiza bitatse u Rwanda.
Mu ikipe bari kumwe, Di Caprio ngo ari kumwe n’abayobora film bane (film directors) basanzwe bakorera Holywood.

JPEG - 27.7 kb
Leonardo DiCaprio

Muri aba bashyitsi harimo kandi Patrice Motsepe, umunyafrica y’epfo washinze unayobora “African Rainbow Minerals” ikora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Motsepe mu 2012 yatangajwe nk’umugabo ukize kurusha abandi bose muri Africa y’Epfo, uyu kuva mu 2003 niwe nyiri ikipe ya Mamelodi Sundowns y’umupira w’amaguru muri Africa y’Epfo.

JPEG - 5.6 kb
Nyampinga w’isi 2016 nawe uri mu Rwanda

Aho bari aba bashyitsi baherekejwe na Francis Gatare, umuyobozi mukuru wa RDB.
Aba bashyitsi baje mu Rwanda mu mushinga wo gukora ‘Documentary’ ku magare yo mu Rwanda by’umwihariko ku munyamerika witwa Jonathan Boyer ufatwa nk’uwazamuye uyu mukino.

JPEG - 26.3 kb
Jacques “Jock” Boyer niwe filime izibandaho

Jacques “Jock” Boyerr niwe munyamerika wa mbere wakinnye irushanwa rya Tour de France, iwabo afatwa nk’inararibonye (Legend) yubashywe mu mukino w’amagare.
Di Caprio afatanyije na Paramount (uruganda rukora cinema) umushinga wo gukora Documentary kuri Jacques “Jock” Boyer, aho bari mu Kinigi bakaba bari kumwe n’abantu benshi bo gukora iki gikorwa.

iyi filimi kandi izanagaragaramo Adrien Niyonshuti, Umunyarwanda umaze guca uduhigo dukomeye mu isiganwa ry’amagare, uyu na we amaze igihe agarutse mu gihugu.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X