Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dore icyo urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ruvuga kuri Padiri Nahimana uherutse kwangirwa kuza mu Rwanda

Nyuma y’uko Leta ya Kenya yangiye Padiri Nahimana kuza mu Rwanda bitewe n’uko ibyangombwa bye bitari byujuje ibisabwa, ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda bisobanura ko Nahimana yari afite ubwenegihugu burenze bumwe kandi atarigeze abimenyekanisha.

Butera Yves, Umuvugizi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, aganira na BBC yatangaje ko Nahimana yari afite ubwenegihugu burenze bumwe kandi akaba atarigeze abimenyekanisha mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka.

Butera avuga ko kimwe n’undi munyarwanda ufite ubwenegihugu burenze bumwe, ngo asabwe kubimenyekanisha mu gihe kitarenze amezi 3 uhereye igihe yabuboneye ari nacyo Padiri Nahimana cyamugizeho ingaruka.

Yagize ati”Nahimana yari yarasabye Visa nk’Umufaransa akaba yari anafite urwandiko rw’inzira rw’u Rwanda rwarangije igihePassport.Yakabaye yaramenyesheje ubundi bwenegihugu afite .”

Yakomeje agira ati” Ubundi kimwe na buri Munyarwanda wese ufite Ubwenegihugu burenze bumwe, asabwe kubumenyekanisha bitarenze amezi 3 abuhawe none Nahimana ntabyo yakoze.”

Butera Yves akomeza ashimangira ko impamvu Nahimana yari yabonye Visa kandi ataramenyekanishije ubwenegihugu bw’Ubufaransa, ari uko yari yasabye iy’ubukerarugendo imwemerera kujya mu bihugu 3 gusa, aribyo u Rwanda,Kenya na Uganda.

BBC ivuga ko Nahimana atangaza ko yamaze igihe kinini asaba Visa ariko ntayo yahawe.Icyi cyagarutsweho n’uyu muvugizi maze ashimangira ko Nahimana nta mabwiriza yakurikije kuko iyo ayakurikiza yari kuyihabwa.

JPEG - 37 kb
Nahimana Thomas

Nahimana ubwo yageraga muri Kenya mu mpera z’umwaka ushize, yangiwe kuza mu Rwanda bitewe n’ibyangombwa by’inzira bitari byuzuye.

Mu mpera z’icyumweru gishize nabwo ishyaka Ishema ryatangaje ko umuyobozi waryo Nahimana yari kugera mu Rwanda kuri uyu wa mbere taliki 23 Mutarama ariko nabwo ntiyaza,amakuru akavuga ko atigeze akandagira no ku kibuga cy’indege yagombaga guhagurukiraho.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X