Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyamagabe: Baratabaza nyuma yo gufungirwa umuhanda nyabagendwa

Abaturage baturiye bakanagenda mu isantere y’ubucuruzi ya Gasarenda ariko cyane abakoresha ibinyabiziga baratabaza nyuma yo gufungirwa umuhanda nyabagendwa mu gihe uyu muhanda uri gukorwa abo baturage bakaba babifata nko kubahima, ariko ubuyobozi bwa karere ka Nyamagabe bukavugako bwari bwaramenyesheje abo baturage ko umuhanda ugiye gukorwa

Abaturage bakoresha umuhanda uca rwagati mu isantere y’ubucuruzi ya Gasarenda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga, barinubira kudasigirwa igice babasha ku nyuramo mu gihe uyu muhanda urimo ukorwa ibintu babona bisa no kubahima.

JPEG - 54 kb
Philbert Mugisha umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe

Abo baturage bemera ko ikorwa ry’uyu muhanda ari igikorwa cyiza, gusa bakinubira ukubangamirwa n’abakora uyu muhanda aho ngo bamena umucanga mu muhanda bagakora ibirundo habe ngo no gusiga ku ruhande inzira ibinyabiziga byanyuramo kandi ariwo muhanda wonyine bakoresha banyura muri iyi Santere.

Aha niho bahera batabaza ko ubuyobozi bw’akarere bwa bafasha bukabashakira iyindi nzira baba bakwifashisha mu gihe iyo ngiyo igisanwa, Uretse kwinubira kudasigirwa inzira yo gucamo, abagenda muri iyi Santere bo batangaza ko bitumvikana uburyo abantu bafunga umuhanda urimo ukorwa ntibashyireho ibyapa bigaragaza ko umuhanda uriho ukorwa, kuko usanga bamenya ko umuhanda uri kubakwa ari uko bahageze bityo bi kababangamira kuko no gusubira inyuma nabyo bisaba urugendo rutoroshye.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert,avugana n’umunyamakuru w’imirasire yavuzeko abakoresha uyu muhanda nyabagendwa bari barabibamenyesheje ko uwo muhanda ugiye gusanwa, bityo kuriwe akavugako nta kibazo gihari cyeretse ku muntu waba ageze muri ako gace ari ubwambere kandi nawe iyo ahageze abona ko hari igikorwa cyo gusana umuhanda.

Naho ku kibazo cy’uko hashyirwaho indi nzira yafasha abagana ako gasantre, Mayor yavuzeko bitewe n’imiterere mibi yaho hantu hari gukorwa umuhanda bigoye kuko hafunganye cyane, aha Mayor akaba yavuzeko abaturage bashobora kwifashisha nkaho abagana Mushubi no muri izo nzira bakoresha umuhanda wo mu Gakoma, gusa nanone ikibazo kiri ku banyura mu Gasarenda kuko bagerayo bikabasaba gusubira inyuma.

JPEG - 61.3 kb
Uku niko umuhanda uri gukorwa uteye muri iki gihe

Gusa ngo akarere kagiye kongera gukoresha inama abaturage kugirango barebe niba byaba bikorwa mu buryo butaribwo.

Uyu muhanda uzubakishwa amabuye ufite uburebure bungana na metero 700 biteganyijwe ko uzuzura mu kwezi kwa werurwe 2017 ukazatwara akayabo kangana namafaranga 194,969,420. nkuko byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert.

Ikindi nuko iy igahunda yo kubaka imihanda izakomereza no mu tundi duce du tandukanye tu gize akarere ka Nyamagabe.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X