Monaco cosmetics

Paris Jackson yatangaje ukuri ku rupfu rwa se Micheal Jackson

Umukobwa wa Micheal Jackson yatangaje ko ise umubyara atazize urw’ikirago nk’uko bimaze kumenyerwa, ahubwo ngo yarishwe agambaniwe.

Mu kiganiro Paris yagiranye na Stone Magazin yatangaje ko urupfu rwa se rwari rwaramaze gupangwa, kuko ngo atarapfa yajyaga avuga ko hari abantu bagenza ubugingo bwe.

JPEG - 85.3 kb
Paris Jackson uvuga ko se yishwe agambaniwe

Uyu mukobwa akomeza atunga agatoki anavuga ko hari benshi babyihishe inyuma barimo na Dr Conrad Murray ari nabo bacuze uyu mugambi.

Mu gushyingo 2011 nibwo Dr Conrad Murray yahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rwa Michael Jackson , nyuma yaho raporo y’abaganga bapimye umurambo wa nyakwigendera bemeje ko yazize kunywa imiti ifite ubukana irenze urugero.

Paris Jackson w’imyaka 18 yavuze ako akeneye ubutabera abishe se bakamenyekana nubwo abifata nk’umukino wa chess yatangiye gukina mu nzira nyazo.

Michael Jackson bakundaga kwita umwami w’injyana ya Pop yapfuye tariki 25 kamena 2009 , ibinyamakuru byinshi byatangaje ko yazize kunywa imiti myinshi irenze urugero nanubu benshi baziko aricyo iki cyamamare cyazize bitandukanye n’ibyo uyu mukobwa we avuga ko yishwe mu buryo bw’ubugambanyi.

JPEG - 173.7 kb
Micheal Jackson n’umukobwa we

Paris atangaje ibi nyuma y’uko nawe akiri umwana yafashwe ku ngufu n’umuntu utazwi, gusa nyuma y’urupfu rwa se nibwo yatangiye inshingano ariko biranga ubuzima buramusharirira ndetse ashaka no kwiyahura kenshi ariko Imana ikinga akaboko.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tyga - 20/08/2017 saa 15:46

buriya ko bavuga ngo yaragambniwe byaba ari impamo
Kanda hano umusubize

tyga - 20/08/2017 saa 15:45

buriya ko bavuga ngo yaragambniwe byaba ari impamo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X