Monaco cosmetics

Inzara mu Burundi, 3000 barugarijwe cyane,12 bapfuye abandi basuhutse

Abantu bagera barenga 3000 mu ntara ya Bubanza bugarijwe bikomeye n’inzara 12 muribo bashize umwuka mu gihe umubare munini w’abaturage watangiye gusuhukira muri RDC.

Umuryango wa Salvator NDUWIMANA umaze kubura abana babiri kubera inzara ni umwe mu miryango igera ku bihumbi bitatu imaze kumenyekana ko yugarijwe cyane n’inzara mu ntara ya Bubanza.

JPEG - 38.3 kb
Imiryango myinshi yugarijwe n’inzara mu Burundi

Ibi biri kuba mugihe abantu bagera kuri cumi na babiri aribo bamaze kumenyekana ko bitavye Imana kubera inzara kuva mu kwezi kwa cumi ko mu mwaka w’ibihumbi bibiri na cumi na gatandatu.

Site Muyange I niho hambere hari inzara yugarije cyane abaturage
Nduwimana Salvator amaze gupfusha umwana we wa kabiri yishwe n’inzara ndetse akaba yugarijwe bikomeye n’uburwayi butewe n’iyi nzara.

Mu bana batatu yabyaye asigaranye umwe w’amezi 9 ushobora gupfa nawe vuba kubera inzara. Abaturage bugarijwe n’inzara, abakozi ntibagihembwa amafaranga ahubwo bahembwa ibyo kurya ariko nabyo ni bike cyane ku buryo bitabamara inzara.
Muri aka gace ka Bubanza hashize iminsi hatoraguwe abana bagera ku icumi mu nzira bapfuye bivugwa baba bishwe n’inzara.

Abenshi bari kujya guhungira inzara muri Kongo ariko umubare munini w’abajyayo ugwa mu nzira kubera inzara, abandi nabo bagera muri Kongo bakabanza guhangana n’uburwayi buterwa no kubura ibyo kurya.

Leta y’u Burundi ntacyo iratangaza cyaba cyarakuruye iyi nzara ariko abasesengura politiki yo muri aka karere bavuga ko impamvu itera iyi nzara ahanini yaba iterwa n’ibibazo bya politiki biri kuvugwa muri iki gihugu kuva muri Gicurasi 2015.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Novence - 6/03/2017 saa 20:06

Imana Ifashe Uburundi Amen
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X