Monaco cosmetics

Burundi: Abakekwaho kugaba igitero mu kigo cya Mukoni bahaswe inkoni

Abagera kuri 13 barimo abasirikare 2 n’umwe wasezeye mu ngabo bashinjwa uruhare mu gutera ikigo cya gisirikare cya Mukoni mu Burundi bakubiswe bikomeye na polisi y’u Burundi babazwa kuri kiriya gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare.

Aba bafashwe kugeza ubu bari mu maboko ya Polisi , umuvugizi w’igipolisi mu Burundi, Pierre Nkurikiye, yasobanuye ko mu basivile bafashwe harimo batatu bashinjwa gutera ikigo cya Mukoni bakomoka mu gace ka Mutaho na Taba twose two muri Ntara ya Gitega, yagize ati “Twakose umukwabu muri kariya gace dusanga abantu batatu bafungiwe mu ntara ya Muyinga ari ho bakomoka”

Nkurikiye yanavuze ko muri uyu mukwabu bafashemo inkweto za gisirikare, amakote y’imvura y’abasilikare, ibyuma bishyirwa ku mbunda n’ibiro 2.5 by’urumogi.

Ku itariki ya 11 Ukuboza 2015, mu Burundi havuzwe nanone ikibazo cy’abantu bateye ikigo cya gisirikare mu mujyi wa Bujumbula, abantu 87 nibo baguye muri icyo gitero nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi w’igisilikare mu Burundi, Col Gaspard Baratuza.

Aba kandi batawe muri yombi bikaba byari biteganijwe ko bagera imbere y’ubutabera kuri uyu wa Kane

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X