Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ihurizo: Abasenyewe n’ibiza ese baremererwa gusana cyangwa barahabwa ingurane y’ibyabo byose byangijwe?

Bamwe mu baturage basenyewe n’imvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize baratakamba basaba leta ko bakwemererwa gusana mu buryo burambye bitaba ibyo bagahabwa ingurane ihagije y’ibyaho byangijwe n’imvura. Iki kibazo ni ingorabahizi kuri leta kuko itabaha ubushobozi buhagije bw’indishyi z’ibyabo byangijwe byose bitihise bakemererwa gusana mu buryo burambye inyubako zabo ahanini leta ivuga ko ziri mu manegeka

Minisiteri ishinzwe impunzi no kurwanya Ibiza MIDMAR yahaye inkunga bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyarugenge baherutse gusenyerwa n’imvura yaguye mu ijoro ryo kuwagatandatu ,ni ibikoresho by’ibanze bigaragara ko biri hasi y’agaciro k’ibyo benshi batakaje ariko ivuga ko ubufasha atari ukuriha umuntu ibyo yatakaje gusa ngo hagiye gushakwa umuti urambye w’iki kibazo.

JPEG - 92 kb
Imfashanyo igenerwa abahuye n’ibiza abo igenewe baravuga ko idahagije

Ubufasha bahawe bwiganjemo ibikoresho byo munzu nk’ibiringgiti byo kwiyorosa udukeka two gusasa amasafuriya n’ibindi bijyanye n’isuku ni ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze nkuko Midmar minisiteri ishinzwe impunzi no kurwanya Ibiza ibivuga nyuma gato y’uko basenyerwa dore ko umwe mu batakaje ibye yagaragazaga igihombo yatewe n’iyo mvura.

N’ubwo bimeze bityo HABINSHUTI Philipe ushinzwe ubutabazi no gusubiza mu buzima busanzwe abagezweho n’ibiza yabwiye RBA ko abahabwa ubu bufasha ari abari mu byiciro by’ubudehe by’abatishoboye naho mu byiciro by’ubudehe by’abishoboye bakisanira.

Ubwo bahabwaga ibi bikoresho by’ibanze wabona bishimye ariko mu by’ukuri ngo ntaho bihuriye n’ibyo bamwe batakaje kuko ngo hari abari kurara ku baturanyi babo mu gihe babona imvura igiye kugwa aba bafite ubwoba ko ishobora kuza igahirika n’utwasigaye.

Minisiteri ifite mu nshingano kurwanya Ibiza Midmar ivuga ko ubufasha bw’ibanze butandukanye burundu n’indishyi ,izi neza ko hari abatakaje ibifite agaciro kanini koko ariko ngo icyo yabonye nicyo ibahaye kibafasha mu gihe gito bakiri muri izi ngorane
Iyi minisiteri kandi ivuga ko ku bufatanye n’inzego bireba bagiye gushaka umuti urambye w’iki kibazo harimo kubarura neza abasenyewe n’aho bari batuye niba hemewe ngo habe habaho uburyo bwo kubasanira amazu ariko aya arebwa ngo ni ari mu gice kitabarurwa n’ubundi nk’amanegeka.

Gusa nanone igisa n’ikigoye ni ubuzima bamwe barimo yewe n’abagerageje gusana cyane ko batemerewe gusana ahanini uretse utworoheje nko gushyiraho amabati, bivuze ko bakiri muri ibyo bice n’ubundi bahuriyemo n’ibiza basaba ko uburyo bwo kwimurwa bwashyirwamo imbaraga niba hari gahunda yo kubaha ingurane bigakorwa dore ko benshi bamaze iminsi bashyiriweho ikimenyetso cy’uko hatemewe guturwa.

Ariko bakaba batazi igihe bazahavira .ibi binareba kandi abataragezweho n’ibiza ariko bakaba batemerewe kugira icyo bakora ku mazu kandi bigaragara ko yamaze kwangirika ku buryo imvura igwa bagahangayika.

Bamwe mu bahuye n’ibi bibazo baganiriye na Imirasire.com bavuze ko leta ikwiye kubishyura ibyabo byose byangijwe bitihise ikabareka bagasana ibyabo ku buryo burambye.

Iki cyifuzo cyabo leta y’u Rwanda ivuga ko kidakwiye kuko kubareka bagasana aho h’amanegeka ari ukongera kubakurura mu kaga nk’ako baguyemo kandi nanone ikaba ivuga ko idafite ububasha bwo kwishyura buri wese wasenyewe n’ibiza yari atuye mu manegeka.

Ese uru rubanza ruzacibwa na nde? Ni ukubitega amaso.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X