Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Putin agiye gushyira umukono ku itegeko ryemerera umwana gukubita umubyeyi umugabo nawe agakubita umugore we

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin mu minsi iri imbere arashyira umukono ku mushinga w’ itegeko ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 25 Mutarama 2017, ryemerera umugabo gukubita umugore we ndetse umubyeyi akaba yakubita umwana we kimwe n’umwana akaba yamukubita.

Iyi nteko izwi nka Duma yemeje iri tegeko ariko ishyiraho umurongo ngenderwaho, aho ngo nta mugabo cyangwa umwana yewe n’umubyeyi uzajya akubita undi kugeza ubwo ajyanwe kwa muganga.

JPEG - 46.6 kb
Inteko Ishinga Amategeko y’Uburusiya yemeje itegeko ryo gukubita abagore

Iryo tegeko ryiswe ‘Slapping Law’ (itegeko ryo gukubita urushyi), rivaniraho ibihano umugabo n’umugore barwanye ariko ntihagire ukomereka ku buryo ajyanwa mu bitaro. Ibyo kandi byanemewe ku mubyeyi wakubise umwana cyangwa umwana wakubise umubyeyi.

Urubuga rwa CNN rwatangaje iyi nkuru, ruvuga ko ryatowe n’abadepite ku bwinshi ku kigero cya 85% bikaba ari bimwe mu binoza gahunda ya Perezida Putin ushaka ko havaho imyumvire yak era buri wese akagira ubwisanzure ashaka.

Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, RIA Novosti bivuga ko 40% by’ibyaha bikomeye mu Burusiya bikorerwa mu ngo, naho abagore 36 000 bakaba bakubitwa n’abagabo babo buri munsi mu gihe 12 000 bapfa buri mwaka kubera inkoni z’abagabo babo.

Mu minsi iri imbere iryo tegeko ryo kwihanira rizemezwa na sena mbere yo gushyirwaho umukono na Perezida. Abashyigikiye iryo tegeko biganjemo abarwanya ubutinganyi na Kiliziya ya Orthodox ari naryo dini ryiganje mu Burusiya.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X