Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> 

Malawi: Murekezi ukekwaho Jenoside ashobora koherezwa mu Rwanda

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru nibwo Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu muri Malawi, Grace Chiumia, yatanze itegeko ryo kumva umwanzuro ku kirego kijyanye no kohereza mu Rwanda Vincent Murekezi ukekwaho ibyaha bya Jenoside.

Iri tegeko ryatanzwe nyuma y’uko urukiko rwo mu Mujyi wa Lilongwe rwari rwatangaje ko gukomeza kuburanisha ibijyanye n’iyoherezwa mu Rwanda rya Murekezi bizabanza bikigwaho na Minisitiri.

Nkuko amategeko yo muri iki gihugu abiteganya, Inteko Ishinga Amategeko cyangwa itegeko rivuye kwa Minisitiri nibyo bishobora kwerekana inzira zigomba gukurikizwa muri uru rubanza.

Umwanzuro ku kohereza mu Rwanda uyu mugabo wagiye udindira kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba abunganizi be baravugaga ko umukiliya wabo afunzwe mu gihe atigeze ahamishwa icyaha na kimwe n’Urukiko rwo muri Malawi.

Uyu Murekezi ashakwa n’u Rwanda kugira ngo arangize igihano yakatiwe n’inkiko adahari aho zamuhamije uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. U Rwanda rwatanze inyandiko zikenewe zose kugira ngo iki gihugu kibe cyamwohereza.

Nubwo Minisitiri w’Umutekano muri Malawi yatanze uburenganzira bwo kugira ngo iburanisha rikomeze, Murekezi ntiyabashije kugera mu rukiko kuwa Gatatu kuko ngo yabuze imodoka ihamugeza.

Umwunganizi we Gift Katundu yavuze ati “Kutagaragara mu rukiko kwa Murekezi byatewe na leta. Twari twiteguye gukomeza urubanza ariko twabwiwe ko hari ibibazo by’uburyo twagombaga kwifashisha mu rugendo.”

Urubanza rukaba rwimuriwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 27/01/2017.
Intumwa Nkuru ya Leta, Steven Kayuni, yemeje ko ikibazo kijyanye n’uburyo Murekezi yari kugera ku rukiko cyabayeho kuko nta bashinzwe umutekano bari babonetse ngo bamuherekeze kugeza aho yari kuburanira.

Ati “Kuri Murekezi, kugira ngo akurwe kuri Gereza ya Maula agezwa ku rukiko, hagomba kuba hari abashinzwe umutekano bahagije buri hamwe.”

Amakuru avuga ko imodoka zisanzwe zikoreshwa mu kugeza abari muri gereza ku rukiko, inyinshi zari ziri gukoreshwa mu bindi bikorwa bya leta aho Perezida yari ari gutangiza ibikorwa byo gutera ibiti mu gace kegereye Lilongwe.

Murekezi yaburanishijwe n’inkiko gacaca mu Karere ka Huye adahari ndetse aza no guhamishwa ibyaha bya Jenoside ku ruhare rwe yagize mu gucura umugambi wo gutsemba abatutsi aho akomoka mu Murenge wa Tumba mu Majyepfo y’u Rwanda.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu waburanye adahari ashobora gusubirishamo urubanza.

Murekezi yatawe muri yombi mu Ukuboza umwaka ushize aho yari amaze igihe akorera ibikorwa by’ubucuruzi muri Malawi ndetse akaba yari yaranabonye ubwenegihugu.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X