Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Me Evode yashyize akabazo ku gitekerezo cya Aloysie Cyanzayire ku byerekeye ruswa n’abayicyekwaho

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode yashyize akabazo ku gitekerezo cyatanzwe n’Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire wavuze ko hakagombye kujyaho urukiko rwihariye rukwiye kuburanisha abacyekwaho ruswa.

Ubwo mu minsi ishize Aloysie Cyanzayire yavugaga ko haramutse hagiyeho urwo rukiko byafasha ubutabera gukurikirana neza imanza za ruswa, Minisitire Evode yibajije niba ari ngombwa cyangwa niba hari ahari icyuho?.

JPEG - 81.4 kb
Me Uwizeyimana Evode

Ibyo Evode yavuze ko ari ibitekerezo byatanzwe yongeraho Transparency International Rwanda iri muri sosiyete Civile naho urwego rw’Umuvunyi ni urwego rwa Leta bityo akaba abona ari ibitekerezo byatanzwe.

Kuri we rero avuga ko nta kibazo gihari giterwa no kuba mu Rwanda nta rukiko rwihariye ruhari ruburanisha imanza za ruswa.

Ubwo umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda wamurikaga raporo igaragaraza imiterere ya ruswa mu bihugu bitandukanye byo ku isi kuri uyu wa 25 Mutarama, hatanzwe icyo gitekerezo ku nzego zitandukanye.

Ingabire Marie Immaculeé umuyobozi wayo na we yagarutse kuri icyo cyifuzo cy’umuvunyi mukuru aho yemeza ko urwo rukiko rugiyeho ibyaha bya ruswa
byakurikiranwa uko bikwiye nta kindi bibangikanyijwe na byo.

Gusa Evode avuga ko kugeza ubu mu Rwanda nta kibazo cyo kuba hari umuntu utakurikiranwa cyangwa urubanza rutacibwa bitewe n’uko nta rukiko rwihariye kuri ruswa ruhari, ariko ku rundi ruhande akavuga ko icyo gitekerezo cyo gushyiraho urwo rukiko bazacyakira nyuma bige neza ishingiro ryacyo.

Yongeraho ko hagakwiye kuba ubushakashatsi harebwa niba impamvu ituma ruswa igaragara mu nzego zimwe na zimwe byaba biterwa n’uko urwo rukiko rudahari.
Akomeza avuga u Rwanda rwashyizeho ingamba zikomeye zo guhangana n’icyorezo cya ruswa, harimo gushyiraho ibigo bitandukanye bihurira ku nshingano yo kurwanya
ruswa.

Ati” Ese hari icyuho twari dufite mu nkiko? Ese inkiko dufite zifite imbaraga nke? Ese inkiko dufite ntizifite imbaraga zo gucukumbura ibyo byaha? Ese ikibazo kiri mu nkiko
cyangwa kiri mu buryo amaperereza akorwa?”

Yakomeje agira ati” Na cyane cyane rimwe na rimwe usanga ari icyaha kigoye, aho usanga uyirya n’uyihabwa bose nta n’umwe ushaka kuvamo undi, cyangwa se uyirya n’uyitanga ugasanga bose bari bafitemo inyungu, ugasanga nta n’umwe wenda ufite inyungu yo kuba yabigaragaza.“

Uyu muyobozi avuga ko inzego zatanze icyo gitekerezo bazicarana bakabasobanurira impamvu yacyo ndetse n’icyo kizaza gukemura.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X