Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> 

Gahunda ya girinka yagaragayemo ubusambo no kwikunda

Mu gihe Gahunda ya girinka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame igamije koroza abanyarwanda kugirango ibakure mu bukene, Hirya no hino mu gihugu, ariko hari abatarabyubahirije, mu bahawe inka muri abaturage 12219 barazigurishije bataritura ngo bagenzi babo na bo bazibone ndetse abandi 929 banga kwitura.

Ibi byatangajwe n’Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Girinka mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Pascal Nyabinwa, kuri uyu wa 26 Mutarama 2017 ubwo yari mu nama yigaga ku ngamba nshya zigiye gushyirwa muri gahunda zagenewe guteza imbere abatishoboye.

Izo ngamba zirimo ko ubuyozi bwite bwa Leta bugiye gukorana na Sosiyete Sivile bya hafi kugira ngo gahunda za VUP na Girinka bibashe kugera ku bagenerwabikorwa mu buryo bwihuse kandi bufasha.

JPEG - 103.1 kb
Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Girinka muri RAB, Pascal Nyabinwa

Dr Nyabinwa yavuze ko nubwo aba bantu bagurishije inka ndetse abandi bakanga kwitura abaturanyi babo nkuko byari biteganyijwe, ngo kugeza ubu hafi 90% y’inka zari zibwe zimaze kugaruzwa.

Yagize ati “Nkuko twagiye tubigaragaza hari inka zagiye zibwa, hari abagiye bazigurisha ariko izo zose, abantu bose babigizemo uruhare hari abamaze kubiryozwa kandi n’abandi baba abanyereje inka cyangwa abazibye nabo bagenda bazigarura, kandi hafi 90% y’abari banze kwitura ubu bamaze kwitura.”

Yavuze ko hari abandi bamaze kugirana amasezerano na RAB bagomba kwishyura inka banyereje.

Gahunda ya Girinka imaze imaze imyaka 10 itangiye, kuva 2006, RAB yari yiyemeje gutanga inka zigera ku 350,000 kugeza muri uyu mwaka wa 2017, gusa kugeza uyu munsi bavuga ko hamaze gutangwa izigera kuri 76%.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X