Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> 

S/Lt Seyoboboka yangiwe kuburana

kuri uyu wa 27 Mutarama Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kongerera S/Lt Seyoboboka Jean Claude wahoze mu gisirikare igihe cy’ifungwa ry’agateganyo kugira ngo bukomeze iperereza, ariko we ntiyanyunzwe n’uyu mwanzuro avuga ko ari ugutinza urubanza.

Ubushinjacyaha buvuga ko amatariki avugwa ko Seyoboka yakoreyeho ibyo akekwaho atera urujijo kuko ayo abatangabuhamya bagiye bavuga anyuranye, ndetse ko hari n’abandi batangabuhamya bugishakisha. Buvuga ko bugikenye igihe cyo gukora ibi.

S/Lt Seyoboboka ukurikiranyweho ubwicanyi n’ibyaha birimo gufata ku ngufu abagore muri jenoside, avuga ko ibyo yabajijwe mu iperereza yakoreshejwe amaze kugera mu Rwanda ntaho bitaniye n’ibyari byanzuweho mu rubanza rwaciwe na Gacaca.

GIF - 194.6 kb
S/Lt Seyoboka wahoze mu ngabo za EX FAR yoherejwe na Canada ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside aregwa.

Kuri we, akavuga ko nta gishya gikenewe ku buryo Ubushinjacyaha bwakwifuza ikindi gihe cyo gukora iperereza.

Me Albert Nkudabatware wunganira Seyoboka avuga ko uru rijijo ruvugwa ko rwatewe n’abatangabuhamya rudakwiye kubaho kuko ari bo ubushinjacyaha bwahereyeho busaba ko uregwa afungwa by’agateganyo.

Seyoboka yoherejwe na Canada agezwa mu Rwanda tariki 17 Ugushyingo 2016.
Yaje kuburana ku byaha bitatu birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga, n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.
Urukiko rwanzuye ko ruzafata umwanzuro ku busabe bw’Ubushinjacyaha kuwa mbere tariki 30 Mutarama 2017.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X