Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abarundikazi batwite baba mu nkambi ya Mahama bashyizwe igorora

Mu gihe bamwe mu bagore b’abarundikazi baba mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe bivurizaga bakanabyarira muri shitingi, kuri ubu bubakiwe ivuriro ryo kubyariramo (Maternite) rizajya ribafasha.

Kuri uyu wa Kane taliki 26 Mutarama 2017, nibwo hatashywe ku mugaragaro inzu zizatangirwamo serivisi z’ubuvuzi zita ku babyeyi bagiye kubyara ndetse n’ikigo cyakwifashishwa mu gihe hadutse indwara z’icyorezo zandura.

JPEG - 128.8 kb
Kimwe mu byumba byo kubyariramo

Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza Mukantabana Seraphine umwe mu batashye izo nyubako yavuze ko ibi bikorwa bizafasha gukemura ikibazo cyari kikigaragara muri iyi nkambi kijyanye n’ahatangirwa serivise z’ubuzima hatari hasobanutse.

Yagize ati” Ni byo hari harimo icyuho mu bijyanye n’ibidufasha gutanga serivise z’ubuzima. Inkambi itangira, abaturage bahererwaga serivise z’ubuvuzi muri shitingi.
Yakomeje agira ati”Tekereza igihe umugore aba aje kubyarira muri shitingi, ntaho kwiherera.”

JPEG - 177 kb
Min. ushinzwe ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine

Minisitiri Mukantabana yashimye iki gikorwa maze avuga ko ishema cyane kuba iyi maternite ijyanye n’igihe yabonetse kuko izatuma abayigana bahabwa serivise nziza, zifite agaciro n’umutekano.

Kuba amahoro ataraboneka mu Burundi ngo izi mpunzi zisubire iwabo ni kimwe mu byatumye iki kigo nderabuzima cyubakwe mu rwego rwo kwita ku buzima bwabo, gusa Minisitiri yongeraho ko n’Abanyarwanda bahivuriza.

Mu ijambo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick yagejeje ku mbaga yari iteraniye aho, yasabye impunzi z’Abarundi kugerageza kwirinda indwara z’ibyorezo kabone n’ubwo babonye ivuriro rizajya ribitaho.

Ati: “Ibi bikoresho baduhaye, tumenye no kwirinda, tukamenya icyo abajyanama b’ubuzima batubwira, tukirinda indwara, tugakingiza abana, tugakoresha buriya buryo bwo kuringaniza imbyaro, tukanarya neza.”

Ni inyubako zigezweho ndetse utasanga henshi mu Rwanda zizajya zitangirwamo serivise zitandukanye z’ubuvuzi zikaba zubatswe mu nkambi icumbikiye Abarundi ibihumbi 55 bose hamwe.


Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X