Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana: Havumbuwe andi manegeka mashya

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculee aratangaza ko abagore babana n’abagabo mu buryo butemewe n’amategeko nayo yakwitwa andi manegeka. Akaba abagira inama yo gusezerana kuko baba bameze nk’abimuwe mu manegeka.

Ubuyobozi bw’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, TIR,buvuga ko umugore utarasezeranye n’umugabo we igihe icyo ari cyo cyose yasendwa kandi akabura ingingo zimurengera, ari nayo mpamvu usaba abagore bose guharanira gusezerana n’abagabo babo.

JPEG - 25.9 kb
Ingabire Marie Immaculee ngo abagore batasezeranye n’abagabo babo bari mu manegeka

Umuyobozi wa TIR Ingabire Marie Immaculee ubwo yaganirizaga abapolisi b’abagenzacyaha ku kibazo cy’abagore babana n’abagabo batarasezeranye, yibukije ko ubwo ari uburenganzira bwabo baba bitesha, ariko kandi agaragaza ko umugore uba mu rugo atarasezeranye ntacyo yabaza mu gihe yaba agiranye amakimbirane n’uwo yita umugabo we, bikaba ngombwa ko batandukana.

Yagize ati “Abo bagore babana n’abagabo batasezeranye ntabwo ari abagabo babo imbere y’amategeko, aho azashakira ejo n’ejobundi azagenda abyarane n’undi, wowe ukiri kuri uwo mugabo uri ku manegeka, uri ku manegeka rwose.

Uramwihambiraho uri ku manegeka kandi uramwihambiraho ugifite imbaraga zo gukora aho kugira ngo ugende wishakire ibyo ukora hakiri kare we akazakujugunya wenda za ngufu na ya mahirwe utakibifite, umuntu rero ni we ukwiye kwimenya kurusha uko abandi bamumenya, niwe ukwiye kwiteganyiriza kurusha uko abandi bamuteganyiriza.”

Kanyana Bibiane wo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro, yabwiye Imirasire.com ko hari ubwo uba ubana n’umugabo atemera ko musezerana, ariko abasha kuguha iby’ibanze ukeneye, ugahitamo kumwihambiraho mukagumana.

Yagize ati “Igituma umuntu akomeza kubana n’umugabo ni uko hari igihe usanga mufitanye abana rimwe na rimwe ntiyemere no kubandikisha ariko byibuze byabindi by’ibanze byose abitanga, icyo wenda abenshi tutibuka ni uko hashobora kubaho igihe akaba yabasiga akishakira abandi.”

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda Ingabire yakomeje agira ati Abana bo itegeko rirabarengera uburyo wamubyayemo ntabwo tubureba icyo tureba ni uko ari uwo mwana wamubyaye, ahubwo ikibazo gikunze kubaho ni uko hari abo

usanga badashaka kubandikisha, ubwo rero uwanze kubandikisha ugomba kubivuga ukatwitabaza cyangwa ukitabaza izindi nzego kugira ngo umwana yandikishwe kandi ahabwe uburenganzira bwe, ariko ntabwo ari ngombwa ko umugore arara akubitwa acunaguzwa.”

Abagore kandi barakangurirwa kuvuga no gutanga amakuru aho bahohoterwa, dore ko ngo hari abahohoterwa abagabo babo bafungwa bakazindukira kuri sitasiyo ya Polisi basaba ko bafungurwa, ibi bikaba muri bimwe mu bituma bakomeza guhohoterwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X