Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Oda Paccy yatangajwe no gusanga muri Tanzaniya batazi umuziki nyarwanda.

Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] umaze ibyumweru bigera kuri bitatu mu gihugu cya Tanzaniya aho ari gukorera ibikorwa bye bya muzika mu rwego rwo kwambutsa imbibi umuziki we, yatangajwe no gusanga muri Tanzaniya nta ndirimbo z’abanyarwanda zumvikana ku maradiyo yaho ndetse no ku matereviziyo yaho zikaba zidatambukaho.

Oda Paccy yatangarije itangazamakuru ko iminsi amaze muri Tanzania ngo yasanze umuziki w’u Rwanda uri inyuma cyane ndetse mu bitangazamakuru byibanda cyane kuri muzika yabo ngo nta na kimwe yabonye kivuga cyangwa gicuranga indirimbo zakozwe n’Abanyarwanda gusa ngo indirimbo za Alpha Rwirangira ni zo zizwi.

JPEG - 36 kb
Oda Paccy muri Waasafi Records aho Diamond akorera indirimbo

Ati “Ntabwo inaha batuzi, ntabwo bacuranga indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda hano, ntabwo bazi indirimbo z’Abanyarwanda, hano mpamaze igihe kinini narabibonye. Ntabwo umuziki wacu uzwi, biracyasaba imbaraga…”

Oda Paccy ubu uri kubarizwa muri studio ya Waasafi Records ya Diamond Wasafi mu gihe amazeyo yakoze indirimbo nyinshi mu nzu zitunganya umuziki zikomeye muri Tanzania gusa ngo iyo azaheraho ashyira hanze ni iyitwa ‘Nobody’ yakorewe muri Waasafi Records ya Diamond.

JPEG - 78.3 kb
Oda Paccy na Producer Lizer wo muri Waasafi Records

Yongeyeho ati “Mfite imishinga myinshi inaha ariko indirimbo ya mbere yararangiye nanamaze kuyifatira amashusho nayikoranye na Producer ukomeye inaha witwa Alphan, iyo niyo nzaheraho nsohora, icyo ntegereje ni video gusa kuko amashusho twarayafashe. Si ibyo gusa nakoranye ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye nka Azam TV, TBC, East African TV, nakoze n’ikiganiro kuri radio yitwa U FM.”
Pacy akaba atatangaje itariki nyayo iyi video izagerera hanze.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X