Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo gutoroka inkiko gacaca, yongeye gutabwa muri yombi asubiye I Bulayi

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Julienne Sebagabo ufite ubwenegihugu bwa Norvege yatawe muri azira kuba yaratangiye gukurikiranwa n’inkiko agatoroka nyuma akaza gukatirwa igifungo cy’imyaka 19. Ku munsi w’ejo akaba yaragejejwe imbere y’umushinjacyaha.

Itabwa muri yombi rya Julienne SEBAGABO ryagizwemo uruhare n’ abamuzi bamubonye yaje mu bukwe bagahita bavuga ko bamuzi ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi iwabo muri Gisagara.

Uyu mugore ukomoka mu cyahoze ari komini Nyaruhungeri, secteur Nyange, Cellule ya Kigarama. Ubu ni mu karere ka Gisagara. Urukiko rwa Gacaca rwa Kigarama ngo rwamukatiye imyaka 19 y’igifungo adahari.

Ababonye Sebagabo Julienne bakamumenya ngo bitabaje inzego z’umutekano nazo zimuta muri yombi agiye gusubira muri Norvege, uyu mugore ngo yari yaje mu bukwe bwa murumuna we.

Uyu mugore ubu ufungiye i Kigali akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari amakuru avuga ko yafashwe ari mu nzira ajya gufata indege isubira i Oslo muri Norvege aho atuye.

Chief Supertendent of Police Lynder Nkuranga Umuvugizi wungirije wa Police y’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko uyu mugore yafashwe muri iki cyumweru ubu akaba akurikiranywe n’ubutabera.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X