Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Ese wari uziko gutandukana kw’abashakanye bishobora guhungabanya abana? Dore uko warinda abana iryo hungabana.

Ubundi iyo ababyeyi bafashe umwanzuro wo gutandukana bishobora kugira ingaruka cyane ku bana kuko ibyo ababyeyi baba bapfa nta ruhare aba yabigizemo, mu gihe bibaye ngombwa ko utandukana n’uwo mwashakanye akaba ari wowe usigarana umwana ushobora gukomeza kumufasha guhungabana nubwo bwose biba bitoroshye.

Ushobora gusobanurira umwana mu magambo make kandi asobanutse impamvu yo gutandukana kwanyu, ntabwo ari byiza ko ubwira umwana utarakura icyatumye utandukana n’uwo mwashakanye ahubwo mubwire muri make ko mwasanze ari byiza gutandukana ariko kandi nanone umubwire ko mwese mukimukunda nk’uko mwamukundaga

mu gihe uri kumwe n’umwana irinde kuvuga nabi uwo mwashakanye kabone n’ubwo yaba yarakoze amakosa.
Jya wirinda kuyabwira umwana cyangwa ngo umwangishe umubyeyi umubyara ahubwo jya umuha ikizere cy’uko bizagenda neza, yewe niyo waba ubona ubuzima bugiye gukomeza kuba bubi nyuma yo gutandukana n’uwo mwashakanye irinde kubibwira umwana kugirango utamutera ikibazo gikomeye ahubwo muhe ikizere umwereke ko atariko bizahora ahubwo mubwire ko igihe kizagera mukabaho mwishimye kandi mubuzima bwiza.

umwana jya umuha uburenganzira k’umubyeyi we yewe n’ubwo mwatandukanye ariko jya wibuka ko agifite uburenganzira k’umubyeyi we.

Jya ureka umwana yisanzure k’umubyeyi we mugihe bahuye kuko bizarushaho kumwereka ko mwese mumukunda koko bitume arushaho kunezerwa.

Ikindi kandi wowe watandukanye n’uwo mwashakanye iyiteho kugirango udaheranwa n’agahinda kuko kwiyitaho kwawe nibyo bizafasha umwana kumva amerewe neza kuko kukubona uhora wigunze cyangwa ufite agahinda bituma atekereza ko ubuzima bwe bugiye kuba bubi.

Gerageza utemberane n’umwana mujye gusura inshuti cyangwa n’ahandi hatandukanye mwiyiteho mwese, ibyo bizatuma umwana agukunda kandi abone ko umwitayeho

Jya wirinda kuvuga nabi kuri telefoni igihe uvugana n’uwo mwari mwarashakanye.
Igihe uwo mwari mwarashakanye aguhamagaye akakwibutsa ibihe bibi mwagiranye jya wirinda kumusubiza nabi abana bari hafi aho kandi niba wumva utari bushobore kwihangana musabe ko mwazongera mukavugana undi munsi.

Bwira abana bamenye ko nta ruhare bagize mu gutandukana kwanyu kuko hari ubwo abana bishyiraho amakosa bakumva ko aribo batumye ababyeyi babo batandukana.
Kuko uzumva akenshi umwana utekereza gutyo akakubaza ko ariwe watumye mutandukana, akubaza icyo yakora ngo mube mwakongera gusubirana.

ifashishe bamwe munshuti zawe cyangwa abavandimwe bakugire inama mu gihe ari ngombwa kuko hari ubwo agahinda ko ndetse n’ikimwaro byo kuba waratndukanye n’uwo mwashakanye bishobora kuguherana ukumva nawe ubwawe ntiwiyakiriye ugahora ufite umushiha cyangwa ubwira abana nabi bakora amakosa ngo ni aba nyina cyangwa se ni aba se.

Ni byiza ko mu gihe wumva byakurenze wananiwe kwiyakira wakegera abantu bakakugira inama haba abajyanama b’ingo, abahanga mu by’imitekerereze cyangwa se n’inshuti zawe zisanzwe.

Alphonsine

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

byishimo - 8/03/2017 saa 15:31

kubabaza abana nibibi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X