Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Shassir ntari muri 18 ba Rayon Sports babanje mu kibuga kubera amarozi acyekwaho

Nyuama y’uko hakomeje kuvugwa amarozi ku bakinnyi bamwe na bamwe b’amakipe akomeye yo mu Rwanda arimo na Rayon Sport, umwe mu bakinnyi bayo bakomeye Nahimana Shassir yahawe igisa n’akato asimbuzwa undi mukinnyi mu mukino wahuje iyi kipe na Kiyovu Sport.

Umukinnyi mpuzamahanga w’umurundi; Nahimana Shassir ntiyabanje mu bakinnyi 18 iyi kipe yifashishije ku mukino bakiriyemo Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatanu.
Rayon Sports yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, usoza imikino ibanza ku makipe yombi.

JPEG - 46.2 kb
Nahimana Shassir ucyekwaho amarozi

Nahimana Shassir wacyetsweho amarozi na bagenzi be minsi ishize, akaba atari mu bakinnyi 18 bari bwifashishwe n’umutoza Masudi Djuma nubwo byavugwaga ko bagerageje gukemura iki kibazo.

Kwicaza uyu mukinnyi, byahaye amahirwe undi mukinnyi ukina nk’umunyamahanga; Mugheni Fabrice uraza kuba akina mu kibuga hagati afatanya na Niyonzima Olivier.
Dore 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports:

Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry , Munezero Fiston, Eric Irambona, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot,Nova Bayama, Nshuti Dominique Savio ,Muhire Kevin, Moussa Camara,Manishimwe Djabel

Abasimbura :

Mutuyimana Evariste, Mugisha Francois Master, Rwigema Yves,Lomami Frank,Ishimwe Zappy,Nsengiyumva Moustapha,Mutsinzi Ange.

Ibi bibaye mu gihe iyi kipe yitegura gukora inteko rusange y’umuryango wa Rayon Sport izaba kuri iki Cyumweru, aho ngo hazareberwa hamwe uko umwaka w’imikino ushize wagenze inemeza ingengo y’imari na gahunda y’ibikorwa by’umwaka mushya w’imikino.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X