Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abacuruzi b’i ngoma baravumira ku gahera Abamanuzi nyuma yo kubahangayikisha ku munsi w’isoko

Abacururiza mu mujyi wa Kibungo, uherereye mu karere ka Ngoma baravuga ko bahangayikishije n’abajura bari kubasanga mu maduka, bakigira nk’abafite gahunda yo kugura, bakajijisha umucuruzi, yahumbya gato, bakamwiba cyangwa bakitwikira ijoro bakamena amazu.

Bavuga ko abo bajura binjira mu iduka bihinduye nk’abaguzi, bagasaba umucuruzi kubamanurira igicuruzwa runaka, mu gihe ahugiye mu kugishaka, bakamucunga ku jisho bakamanura ibindi, bakanatwara ibiri ku meza (comptoire), ari naho abacuruzi bahereye babaha izina ry’abamanuzi.

JPEG - 95.8 kb
ku munsi w’isoko buri mucuruzi aba yiteguye guhangana n’abamanuzi

Abacururiza mu mujyi wa Kibungo bahamya ko aba bajura bakunze kugaragara kuwa gatatu no kuwa gatandatu, iminsi isoko rikuru rya Ngoma riremeraho.

Tariki 25 Mutarama 2017 umwe muri aba bajura yafatiwe mu cyuho, mu iduka ry’umucuruzi yiba telefoni y’umugore wa Nyir’iduka.

Nyiri ukwibwa yasobanuye ko kwibwa byatewe nuko haje abakiliya benshi, n’umujura akaziramo

Ati “Hinjiye abakiliya benshi, na we aziramo. Mu gihe ngiye kubahereza ibintu ahita aca iruhande rw’umukiliya, afata telefoni yanjye yari iri kuri comptoire (ku meza) arirukanka, nsohotse ngo mukurukire, mbona ariruka cyane arengera mu isoko.”

Avuga ko ubu bujura bweze mu mujyi wa Kibungo, ariko ko bwamuhaye isomo ry’uko agomba kuba maso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibungo, Mapendo Gilbert avuga ko abo bajura bahari, ariko ko ingamba zo kubata muri yombi no, kubashyikiriza ubutabera zakajijwe.

Ati “Si ubwa mbere dufashe abantu nk’abo, banavuye mu tundi turere, bakaza biyita abaguzi, bagashaka guhagarara imbere y’ugurisha bamujijisha kugira ngo bagire ibindi biba.

yakomeje agira ati"byagiye bigaragara cyane ku bantu bacuruza amatelefoni, no ku w’isoko (kuwa gatatu) hari abo twafashe bibye ku mucuruzi witwa ‘Mudakubwa, no kwa mugenzi we, bigaragara ko ryari itsinda ry’abantu benshi.”

Gitifu Mapendo avuga ko bafashe n’ingamba kuri iki kibazo cy’ubujura hifashishijwe inzego z’umutekano, gusa akangurira n’abacuruzi ubwabo kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kibungo buvuga ko mu mezi atatu ashize hamaze gufatwa bane biba muri ubwo buryo, gusa kuri ubu ngo kimwe n’abandi bitwikira amajoro bakajya kwiba bafatiwe ibyemezo bikakaye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X