Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abatekamutwe bibasiye Urwego rw’Umuvunyi

Urwego rw’Umuvunyi ruratangaza ko ku kicaro cyabo hasigaye haza abatekamutwe baza mu cyumba bakiriramo ibibazo by’abaturage, bagamije kumenya amakuru kuri abo baturage ngo bajye kubarya ibyabo.

Uru rwego ruvuga ko aba batekamutwe baza mu cyumba ahakirirwa ibibazo, bagamije kumenya amakuru ku baturage baba bahaje ngo babone uko bazajya kubaka amafaranga bababeshya ko bashaka kubakemurira ibibazo.

Umuvugizi w’uru rwego mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko muri iyi minsi batewe impungenge mu buryo bukomeye na bamwe ngo mu batekamutwe bajya mu baturage bakabaka amafaranga, bababwira ko ari abakozi b’Umuvunyi baje kubakemurira ibibazo.

Jean Pierre Nkurunziza avuga ko ibi ari ubutekamutwe bukorwa ku baturage, kuko ngo bisanzwe bizwi ko nta kibazo Umuvunyi akemura ahawe amafaranga.

JPEG - 107.7 kb
Jean Pierre Nkurunziza umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi

Nkurunziza yagize ati “Iki ni ikibazo gikomeye cyane, hari abatekamutwe biyitirira urwego rwacu kakakubwira (umuturage) bati ‘tuzi ko ufite ikibazo ku muvunyi, none njye ndashaka kukigukurikiranira, nagufasha kikarangira ariko ndashaka ko umpa ibihumbi 50 nkabyihutisha kuko nkorera urwego rw’Umuvunyi.’”

Yunzemo ati “Urabona tugira sale (icyumba) twakiriramo abaturage, abo bantu baraza bakumva umuntu wazanye ikibazo, abo baturage bamara gutaha abo batekamutwe bakazahamagara umwe muri abo bamubwira ko ari ku mu muvunyi, bityo bagatangira kubahamagara bababwira ko ari ku Muvunyi babahamagaye bagatangira ku baca amafaranga ngo bihutishe ibibazo byabi.”

Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo mbere iki kibazo cyari gisanzwe kiriho, ubu ngo cyamaze gukaza umurego, no mu zindi nzego abantu bakomeje kuziyitirira bagamije guteka imitwe ngo babone amaramuko, bityo abaturage bagomba kuba maso.
Kuri ubu hari abamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ubu butekamutwe.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X