Monaco cosmetics

Loni yashyize mu majwi umwe mu bayoboye umushyikirano w’Uburundi gukorana na FDLR

Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye cyagaragaje ko Brig Gen Francis Ndoluwa ukomoka muri Tanzania akorana n’imitwe y’iterabwoba rimo umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Icyi cyegeranyo cyagaragaje ko nyuma yo guhagararira Tanzaniya mu Burundi mu mwaka wa 2009, impuguke za Loni zasanze yaragiranye imikoranire ya hafi n’umutwe wa FDLR,aho yaherezaga intwaro zayifashaga kugaba ibitero mu bice bitandukanye.

JPEG - 169.2 kb
Brig Gen Francis Ndoliwa wagize imikoranire ya hafi na FDLR

Izi mpuguke zivuga ko intwaro bazikura muri Tanzania bakazinyuza mu kiyaga cya Tanganyika bakazisangisha abarwanyi ba FDLR ahitwa Uvira na Fizi maze bakazikoresho mu bugizi bwa nabi bwiganjemo ubujura.

Umunye-Congo witwa Bande Ndangundi wari utuye Dar es Salaam muri Tanzania wakoreraga cyane mu Burundi mu 2009, ashyirwa mu majwi ko ari we wagize uruhare mu kwambutsa intwaro azishyikiriza uyu mutwe,n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Ndangundi uvuka muri Uvira ahitwa Sange yari amaze imyaka 30 aba Dar es Salaam, aho yanagize uruhare mu bikorwa byo gukorana na FDLR n’umutwe wa FNL na Mai Mai byakoreraga muri Congo.

Undi muyobozi wa FDLR wakoranaga na Ndangundi wari ushinzwe kwakira intwaro za FDLR zivuye muri Tanzania no mu Burundi, ni Maj Mazuru wakoranaga bya hafi na Col Nakabaka umusirikare mu ngabo za Congo FARDC.

Ndangundi uretse gukorana na FNL na FDLR yakoranaga bya hafi n’abayobozi b’u Burundi bari mu ishyaka rya CNDD-FDD, abasirikare bakuru n’abapolisi mu Burundi n’abo muri Tanzania.

Icyegeranyo kandi kigaragaza ko abayobozi ba FDLR bari bafite imikoranire ya hafi n’abayobozi b’igisirikare cya Tanzania n’igisirikare cy’u Burundi, binyuze mu baturage ba Congo baba muri Tanzania.

Uretse abavuzwe haruguru,Impuguke kandi zasanze Gen Adolphe Nshimirimana wari ukuriye inzego z’iperereza mu Burundi yari inkingi ya mwamba mu gufasha abarwanyi ba FDLR baba muri icyo gihugu, bagikoreshaga nk’inzira ibajyana Tanzania na Congo.

ibi rero ngo bituma Abarundi badashyigikiye ubutegetsi bw’u Burundi bagaragaza ko Brig Gen Ndoluwa atari umuntu wahuza Abarundi nyuma yo kugaragararwaho n’iyo mikoranire n’iyo mitwe y’iterabwoba.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X