Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

RDC: Ibiganiriro kuri Leta Nshya birakomeza

Muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo, amasezerano yashyizweho igikumwe mu mpera z’umwaka ushize ashobora kutubahirizwa bivuye ko hari ibibazo ku bijanye n’uko impande ebyiri zihuzwa n’ayo masezerano zisa n’izananiwe kuyashyira mu bikorwa. Ababikurikiranira hafi bakavuga ko bisa n’aho nta cyizere gihari cyo gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu uyu mwaka.

Ayo masezerano avuga ko amatora ategurwa mbere y’uko uyu mwaka urangira, kandi ko Prezida Joseph Kabila akomeza kuyobora. Ayo masezerano ateganya kandi ko Leta iyoborwa na Minisitiri w’intebe wo mw’ishyaka ritavuga rumwe na Leta risanzwe riri mu biganiro.

Mu gihe bisa n’aho bitoroshye gushyira mu bikorwa ayo masezerano, abahuza mur’ibi biganiro, baturuka muri kiriziya Katolika nabo bivugwa ko barakajwe n’uburyo icyo kibazo cyanze gukemuka. Biteganijwe ko kur’uyu wa gatandatu aribwo impande zose zirangiza ikibazo cyo gushyiraho leta shya, no gushyira mu bikorwa ayo masezerano.
Christophe Lutundula, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi atangaza ko bateganya gushinga umunsi ntakuka wo kuba bashyize mu bikorwa ayo masezerano. Uruhande rwa Leta rushinja abo batavuga rumwe ko bashaka gutegeka ku bijanye na Minisitiri w’intebe, urwo ruhande rukavuga ko Prezida Kabila ahabwa amazina y’abantu batanu, mu gutora uzajya muri uwo mwanya.

Abahanga mu bya politiki batangaza ko Leta nshyashya ifite igikorwa kihuta cyo gushaka amafaranga yo gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X