Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kenya: Abasinzi barasabirwa ubwishingizi

Abagirwaho ingaruka n’inzoga mu gihugu cya Kenya Umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Kenya yabatangirije umushinga w’itegeko risaba ko ibigo bikora inzoga byajya bifata ku mafaranga byunguka bikayatanga byishingira abagaragaweho m’ingaruka zo kunywa inzoga.

Umushinga wa Depite Gideon Mwiti, uteganya ko abakora inzoga bazajya batanga hagati ya 5% na 10% by’inyungu binjiza mu bigo by’ubwishingizi, akazajya atangwaho impozamarira ku banywi b’inzoga bashobora kurwara cyangwa bagakora impanuka bitewe n’inzoga .

Uwo mushinga w’itegeko uteganya ko buri kinyobwa kiguzwe kigomba kuba gifite ikimenyetso cy’ubwishingizi. Ibi ngo byatekerejwe nyuma y’uko umuganga agaragaje ko hari ibyago birimo n’urupfu biterwa n’ubusinzi, bikaba rero bikwiye ko inganda zikora inzoga zitanga impozamarira ku muryango wagize ibyago.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera z’iki cymweru turi gusoza, Depite Mwiti yavuze ko abakora inzoga badakora ibihagije ngo bamenyeshe abantu ingano y’inzoga itagira ingaruka ku buzima.

Ibi ngo bituma abanywi bagwa mu bihombo bitandukanye birimo kwangirika kw’imodoka zabo mu gihe cy’impanuka n’uburwayi byose biturutse ku kunywa inzoga nyinshi.

Yagize ati “Umushinga w’Itegeko birizizanya ku banywi n’abakora inzoga. Abazikora bakwiye kugira icyo bakora kugira ngo n’abakiriya babo banywe izo bashoboye kugenzura.”

Yakomeje avuga ko abanywa inzoga bazitangamo amafaranga menshi ariko bahura n’ibibazo bakirwariza mu gihe ibigo bikora inzoga byo bikomeza kunguka no gukurura abandi banywi.

Sibyo gusa, yagaragaje ko bamwe batakaza akazi, ihohoterwa ryo mu ngo n’ibindi, nabyo bigomba kwishyurwa.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X