Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dore icyo Min Vincent Biruta yasubije Abadepite ubwo yabazwaga impamvu Abanyarwanda batubaka hejuru y’amazi

Nyuma y’uko mu Rwanda abaturage batemerewe gutura mu nsi ya metero 50 uvuye ku kiyaga mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, bamwe mu Badepite babajije Minisitiri w’Umutungo kamere Vincent Biruta impamvu Abanyarwanda batemerewe kubaka hejuru y’amazi kandi ari bumwe mu buryo bwakorohereza abaturage,maze nawe asubiza ko byashoboka ariko biramutse ari ibikorwa byakurura ba mukerarugendo kandi nabwo ntibihungabanye ibidukikije.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatanu tariki 27 Mutarama 2016, ubwo abadepite batoraga itegeko rikuraho ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere kigasimbuzwa ibindi bigo bitatu byigenga.

JPEG - 44.4 kb
Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutungo Kamere

Muri ibi bigo bitatu bizasimbuzwa ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere, harimo ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba mu Rwanda.

Bamwe muri aba badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagarutse kuri iki kibazo nyuma y’uko babona amategeko yo kurengera ibidukikije mu Rwanda akumira abantu gutura ku mazi bigafatwa nka sakirirego (ikosa rikomeye) kandi bishobora no gukorwa mu buryo butabangamiye ibidukikije n’umutungo kamere.

Depite Gatabazi J M V yagize ati: “mu bihugu byinshi bituranye n’inyanja, bituranye n’ibiyaga usanga inyubako nk’amahoteli n’amaresitora meza n’ibikorwa by’ubukerarugendo abantu basura biri mu mazi cyangwa ku mazi, ariko mu Rwanda iyo ubonye nk’ikibazo cyabaye i Rubavu aho umuntu yubaka ku mazi bigatera ibibazo birebire, hakiyongeraho ko mu Rwanda mu mitekerereze yacu harimo imyumvire yuko nta muntu wubaka ku mazi, wubaka ku kiyaga nagirango menye iyo myumvire izarangira ryari?”

Depite Gatabazi yakomeje avuga ko ngo niba u Rwanda rukomeje kubona abahanga mu myubakire ndetse n’amazu y’iterambere, ni gute umuntu atakwiyubakira Hoteli nziza iruhande rw’amazi? ahubwo ugasanga ubigerageje akumirwa ?

Asubiza aba badepite, Minisitiri w’umutungo kamere mu Rwanda Dr Vicent Biruta yavuze ko ibi ari ibintu bishoboka, yavuze ko nubwo hari amategeko ategeka ko umuntu agomba gutura muri metero 50 uvuye ku mazi, ngo haramutse habayeho gutegura ibikorwa bishobora gukurura ba mukerarugendo kandi bigakorwa ku buryo bitabangamiye umutungo kamere, muri iryo tegeko hashyirwaho umwihariko.

Yagize ati: “Gukoresha amazi mu buryo bw’ubukerarugendo no gutura ku mazi nagirango mbabwire ko ubundi gutura neza no gukora ibikorwa byiza by’ubukerarugendo bigomba gukorwa byose mu buryo burambye kandi bubungabunga ibidukikije kugirango tutazahura n’ingaruka zo kuba twarasatiriye amazi”

Vicent Biruta yavuze ko asanga byaba bibi igihe iyi myubakire ikozwe mu kajagari,anibutsa ko hajya gushyirwaho gahunda yo gutura muri 50m ari uko hari hagaragaye ikibazo mu kivu bigatuma n’urugomero rwa Ntaruka rudatanga amashanyarazi bitewe nuko amazi y’ibiyaga bya Ruhondo ndetse na Burera yari yaragabanyutse ku mpamvu zuko izo metero 50 zitubahirizwaga kandi nyuma bimaze gukosorwa ubu ngo ibintu bimeze neza.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X