Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ikipe ya Mukura yabonye umutoza mushya

Umubiligi Ivan Minaert yamaze gusinya amasezerano y’amezi atandatu ashobora kongerwa mu ikipe ya Mukura VS, aho azasimbura umutoza Okoko Godefroid guhera mu mikino yo kwishyura.

Ivan Minaert watojeho Rayon Sports, kuva yatandukana n’ikipe ya Leopards yo muri Kenya yahise yigarukira mu Rwanda, aho yatangarije ko yari mu biganiro na Rayon Sports ariko ko bidakunze yanavugana n’ayandi makipe y’imbere mu gihugu.

Icyo gihe Minaert yari yagize ati “Ndi mu biganiro na Rayon Sports, nshaka kubanza kureba niba bikunda. Gusa Nintanumvikana nayo sinzasohoka mu Rwanda, sinshaka kujya gukorera hanze babimenye.”

Uyu mutoza wagiye atangaza ko yanaganiriyeho n’amakipe nka APR FC, byarangiye yerekeje muri Mukura VS Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, ni bwo uyu mutoza yarangizanyije n’ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura kuri Union Trade Center (UTC) , aho yashyize umukono ku masezerano yo gutoza Mukura mu gihe cy’amezi atandatu.

JPEG - 21.2 kb
Ivan Minaert ugiye gutoza Mukura vs

Ikipe ya Mukura VS yari imaze iminsi ishakisha umutoza wasimbura Okoko Godefroid kugeza ubu utarahiriwe n’umusaruro muri iyi kipe, nyamara yarashoboye kuyigeza ku mwanya wa gatatu mu mwaka ushize wa shampiyona.

Uretse umusaruro mu kibuga, Umutoza Okoko binavugwa ko umubano we n’abakinnyi waje kuzamo agatotsi, bigatuma ubuyobozi bw’ ikipe butangira gutekereza uburyo bwamusimbuza nubwo ubushobozi bwe ubusanzwe budashidikanywaho.

Umutoza Okoko, yavuze ko amakuru y’uko yaba yasimbuwe atayazi ndetse ko ari kumwe na bakinnyi be mu myiteguro y’umukino na Kirehe wo kuri uyu wa Gatandatu.

Nta gihindutse Umutoza Ivan Minaert akazatangira akazi mu mikino yo kwishyura, aho naramuka yitwaye neza mu mezi atandatu yahawe ashobora kuzahabwa amasezerano y’igihe kirekire. Ikipe ya Mukura kuri ubu iza ku mwanya wa 11 n’amanota 15, aho imaze gutsinda imikino itatu gusa muri 14 imaze gukina.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X