Monaco cosmetics

RDC : Imirwano ikaze hagati ya guverinoma na M23 yakomerekeyemo abawofisiye 5 indege 2 zirahanurwa abandi baburirwa irengero

Abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye b’ingabo za Kongo FARDC na 3 abarusiye bakomerekeye mu mirwano yari ibashyamiranyije n’ingabo z’umutwe wa M23. Iyi mirwano kandi yahanuweho indege 2 za Kajugujugu z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zahanuwe n’Ingabo za M23 mu Ntara ya Rutshuru.

Inzego za gisirikare i Goma zatangaje ko abofisiye babiri bo mu ngabo za FARDC n’Abarusiya batatu bari mu ndege imwe bakomeretse.Aba bose ngo bajyanywe i Goma aho bari kuvurirwa nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibitangaza.

JPEG - 36.2 kb
Imirwano yari ikaze cyane

Abandi bagize itsinda ryakurikiranaga indege ya kabiri bo ngo ntibaraboneka ariko ibikorwa byo kubashakisha no kumenya aho izi kajugujugu ziherereye bikomeje kuba urujijo ariko bikaba bikekwa ko baba bishwe n’ingabo za M23.

Abayobozi b’igihugu cya Congo bamenyesheje ko tariki ya 15 Mutarama 2017, abarwanyi bagera kuri 200 ba M23 binjiye ku butaka bwa Congo bavuye mu gihugu cya Uganda aho bari barahungiye nyuma yo gutsindwa mu 2013.

JPEG - 146.6 kb
Gen Sultan Makenga uwo ufashe inkoni niwe uyoboye M23

Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko abarwanyi ba M23 bari mu byiciro 2 mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 bambutse umupaka bavuye muri Uganda bafata agace kitwa Ishasha kari muri territoire ya Rutsuru mu birometero bikabakaba 155 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.

Lambert Mende yakomeje yibaza ukuntu ngo igihugu cy’abaturanyi nka Uganda cyareka abantu gicumbikiye mu nkambi z’impunzi bagatera igihugu cya Congo.

JPEG - 15.5 kb
Indege 2 za kajugujugu za FARDC zahanuwe

Akomeza avuga ko kandi ubu imirwano yatangiye hagati y’abo bateye n’ingabo za Congo (FARDC) kuko ngo Congo ntabwo yakwemera ko hagira uwinjira ku butaka bwayo yitwaje intwaro nta ruhushya abifitiye.

Gouverneur wa Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku we aremeza ko intambara nshya irimo gutegurirwa muri Uganda n’abahoze muri M23. Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

TUMAINI JHON - 18/08/2017 saa 05:16

NONE MUZAGARUKA RYARI ? KOTWABATEGEREJE AMASO YAHEZE MUKIRERE.
Kanda hano umusubize

TUMAINI JHON - 18/08/2017 saa 05:14

njye ndi tayari ibyo guvenoma ya congo isezeranye ntibiko. niyompanvu tugomba gukuraho ubutegetsibwayo. ikindi baratuvangura, tugomba kubezako natwe turabantu,
Kanda hano umusubize

senkima - 29/03/2017 saa 19:43

em23 nibihagane barebelko bava mwishamba bakiyuganabadi bakareka intabara irasenyantiyubka
Kanda hano umusubize

NKURUNZIZA KANYAMISINGI - 29/05/2017 saa 15:37

ABACONGOMANI TUREKE IVANGUR'AMOKO TWUBAKE CONGO YACU
Kanda hano umusubize

TUMAINI JHON - 18/08/2017 saa 05:31

NTAVANGURA DUKORA AHUBWO LETA NIYO ITUVANGURA, NTAKABUZA TUZARWANA NIYO RETA MBI ITATWUNVA.
Kanda hano umusubize

TUMAINI JHON - 18/08/2017 saa 05:07

ahubwo batinze kugaruka, tuzafatanya nabo dukureho ubu butegetsi bubi bwa kongo,
Kanda hano umusubize

Munyamashara Etienne - 23/03/2017 saa 04:27

Abo bahungu bazemere barambike intwaro natwe tubone amahoro
Kanda hano umusubize

TUMAINI JHON - 18/08/2017 saa 05:24

ntaurambika intwaro bamurwanya, ununtu apfira kurugamba.
Kanda hano umusubize

MUSA SHEMA - 9/03/2017 saa 21:25

leta ya congo nibashyikirize amasezero maze congo igireamahoro
Kanda hano umusubize

mutoni - 10/03/2017 saa 10:38

Uwaqira akanyoni nkaqurukira murikonqo nqafasha m23
Kanda hano umusubize

Hare G - 17/04/2017 saa 08:02

URUMUGABO SHA IKAZE M23.
Kanda hano umusubize

TUMAINI JHON - 18/08/2017 saa 05:33

Nyura Aho Natwe Twanyuze, Inzira Irafunguye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X