Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ntibwabonetse mu gushinja uwahoze ari Perezida wa MRND

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravugwaho kutitabira urubanza bushinjamo Habyarimana Jean wahoze ari Perezida wa MRND mu mujyi wa Kigali. Urukiko ruburanisha uru rubanza rukaba rutasobanuye impamvu ubushinjacyaha bwanze kwitabira iri buranisha.

Nyuma yo gutangaza ko ubushinjacyaha butari buboneke Perezida w’inteko iburanisha yahise atangaza ko urubanza rwa Habyarimana rutagisomwe kubera ko hari izindi inyandiko ubushinjacyaha bwagejeje bukubiyemo ibindi bimenyetso bishinja Habyarimana bikwiye gusuzumwa mbere yuko urubanza rusomwa.

JPEG - 48.1 kb
Habyarimana Jean wahoze ari Perezida wa MRND mu mujyi wa Kigali

Kubw’izo mpamvu inteko iburanisha yahise itangaza ko urubanza rusubikwe, rukazasubukurwa mu kwezi kwa kabiri tariki ya 3 uyu mwaka.

Cyakora Habyarimana yatunguwe no kumwa ibyo ,kuko we iyo nyandiko ntayo azi ntaniyo afite.

Perezida w’inteko iburanisha yabwiye Habyarimana ko amakuru afite ari uko iyo nyandiko yamugezeho ,ariko ahita asaba ko bayimufotorera bakayimuha.

Iyi nyandiko ubushinjacyaha bwashyikirije urukjiko hakubiyemo ubuhamya bw’abantu bane aribo: Celestin Sezibera ,Bemeriki Valerie, Nkubito Issac na Nyirimanzi Gregoire.

Nkuko Perezida w’inteko iburanisha yabitangarije mu rukiko, ibyo akazaba aribyo Habyarimana azaburanaho urubanza rusubukuwe.

Uyu Habyarimana Jean ukomoka mu cyahoze aria Perefegitura ya Gisenyi akaba yari Perezida wa MRND mu mugi wa Kigali akurikiranweho ibyaha bibiri aribyo: icyaha cya Genocide ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, mu rubanza rwabanje akaba yari yakatiwe gufungwa burundu bw’umwihariko.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X