Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Indwara ya diyabeti umwanzi mukuru w’ imibonano mpuzabitsina, Ni gute wayikira burundu niba uyirwaye

Mu bushakashatsi bwakunze kugaragara, abagabo bahuye n’indwara ya Diabete bagira ubushake bucye bwo gutera akabariro. No ku bagore nabyo ni uko. Ni gute wayivura igakira burundu ndetse n’ibyuririzi byayo byose?

Bitewe n’ukwandura k’ubuhehere buba mu gitsina cy’umugore ndetse n’imihindagurikire iba mu myanya ndangabitsine cye, umugore urwaye Diyabeti na we ntabwo aba akiryoherwa cyangwa se agihazwa n’ibyishimo biboneka mu mibonano mpuzabitsina.

Ibi ni ibyatangajwe na aufeminin.com nyuma yo gukorera ubushakashatsi ku bagore barenga 2,270 bari mu kigero cy’imyaka 40 na 80, baba barwaye diabete cyangwa se batayirwaye. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abagore babana na diabete babihirwa inshuro ebyiri zirenze ku bagore batabana na yo.

Ni ukuvuga ko ibi bidaterwa na diyabeti ubwayo ahubwo biterwa n’ingaruka igira ku mubiri kuko umurwayi we urimo guhabwa imiti ya insulines we ntibiba bikabije cyane.

Na none kandi urubuga topsante.com rwatangaje ubushakashatsi bwakorewe muri USA bugaragaza neza ko uyu mugore adashimishwa no gutera akabariro gusa ahubwo bimuviramo no kugira izindi ngaruka zose ziboneka mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Muri ibyo bibazo harimo guhurwa imibonano, kubura amatembabuzi mu gitsina, ndetse no gutinda cyangwa kubura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Aha ninaho usanga abagore bagira izindi ndwara bishamikira kuri diyabeti nk’indwara z’umwijima, iz’umutima ndetse n’impyiko bakora imibonano mpuzabitsina gake gashoboka mu kwezi.

Na none kandi itandukaniro rishobora kuba hagati y’abagore batandukanye bose barwaye diabete riterwa n’itandukaniro riba ku myaka, aho wakuriye n’uko wakuze, ndetse n’uburyo habaho ukutangana kw’imisemburo.

Tutagiye ku byaba biterwa n’indwara ziba mu mubiri, kwijena cyangwa se kwinena bitewe n’umubyibuho ukabije, umuvuduko ukabije w’amaraso bishobora kuba nk’umutwaro bityo nyir’ubwite ntabe yaryoherwa no gukomeza urugo!

Kuba umugore urwaye iyi ndwara atahazwa n’imibonano mpuzabitsina ntibivuze ko aba adashishikajwe no kuba yabikora nk’abandi, ahubwo n’ibisukari biba biri mu myakura bigira uruhare ku kudatembera neza kw’amaraso no kudashaka imibonano mpuzabitsina.

Ku bagabo byifashe gute?

Ingaruka nyinshi ziboneka ku bagore bafite uburwayi bwa diyabeti hafi 70% ziboneka no ku bagabo. By’umwihariko ku bagabo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina bakunze guhura n’ikibazo cyo kutabishaka na gato niyo babishatse ugasanga igitsina cyabo nta mbaraga cyangwa bashyiramo bagahita barangiza ako kanya.

JPEG - 67 kb
Abarwaye Diyabeti bakunze kurangwa no kugira ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina

Nanone igihe amara akora imibonano mpuzabitsina giterwa n’igihe amaze afite uburwayi bwa diyabeti.

Bitangira akora imibonano mpuzabitsina iminota 2 ikamanuka ikagera ku masegonda atatu kugeza ubwo ayizinukwa burundu akamera nk’urwaye uburemba.

Ese ni gute wakwivura diyabeti n’ibyuririzi bigakira burundu?

Kugeza ubu ubuvuzi bwa kizungu ntiburabasha guhangana n’ikibazo cy’uburwayi bwa diyabeti n’ingaruka zayo. Uretse imisemburo ya insulin itangwa n’ubu buvuzi igaragaza ko aribwo buryo bwo guhangana nayo nayo igihe kirekire ariko idakira.

Ubuvuzi bukoresheje imiti gakondo ya gishinwa nibwo bwonyine kugeza ubu bubasha guhangana n’iki kibazo bukayivura igakira burundu kimwe n’izindi ngaruka n’ibyuririzi byayo.

Gusa umuntu wese waba utaragerwaho n’iki kibazo cyangwa wahuye n’ubu burwayi ariko akaba ataratangira kwivuza aragirwa inama yo kujya akora imyitozo ngororangingo ndetse no kwimenyereza kurya urugero rwashyizweho na muganga mu buryo bwo kwirinda no kugabanya izi ngorane zose umuntu ahura na zo.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

aniset - 17/11/2017 saa 15:22

umva,sha'ihangane ntabwo ariko.abakobwa bosebayagira
Kanda hano umusubize

uwera coddin - 8/09/2017 saa 22:25

umuntu utagira mavagigo yakor iki NGO stator ?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X