Monaco cosmetics

Abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda abakomeretse batangiye kuvurwa

Abarwanyi ba M23 bagera kuri 30 bemeza neza ko bakorera uyu mutwe urwanya Leta ya Congo binjiye ku butaka bw’u Rwanda mu gitondo cyo kuri cyumweru dusoje bahunze Ingabo za Congo, FARDC nkuko bahise babitangaza.

Aba barwanyi binjiriye ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo uri mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana, mu itangazo yashyize ahagaragara, yavuze ko aba barwanyi batangaje ko bari guhunga Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa, FARDC.

JPEG - 27.6 kb
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana,

Iri tangazo rigira riti:" aba bahungiye mu Rwanda bavuga ko bahunze ingabo za Leta ya Congo FARDC. Abarwanyi babonywe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku mbabare , Croix Rouge, ndetse ndetse abakomerekeye mu mirwano bahise bahabwa ubufasha bwihuse nkuko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi."

Ibi bibaye nyuma y’uko abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye b’ingabo za Kongo FARDC 2 bakomerekeye mu mirwano 3 ba abarusiya nabo barakomereka mu mirwano yari ibashyamiranyije n’ingabo z’umutwe wa M23. Iyi mirwano kandi yahanuweho indege 2 za Kajugujugu z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zahanuwe n’Ingabo za M23 mu Ntara ya Rutshuru abahunuwe mu yindi Ndege ya kabiri baburirwa irengero.

Gouverneur wa Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku we aremeza ko intambara nshya irimo gutegurirwa muri Uganda n’abahoze muri M23. Dore ko no mu minsi ishize Leta ya Uganda yari yafashe abarwanyi ba M23 bagera ku 101 I Mbarara biyoberanije bashaka kwinjira muri RDC ariko abagera kuri 40 baburirwa irengero.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X