Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Ruhango: Habarugira Mathias yishwe na Polisi agerageza kwiba SACCO

Sacco iherereye mu mudugudu wa Gakurazo, mu kagari ka Kamusenyi mu murenge wa Byimana harasiwe umusore witwa Habarugira Mathias ubwo Polisi yamusangaga mu nyubako ya Koperative yo kuzigama no kuguriza (SACCO) y’umurenge wa Byimana wo muri aka karere ka Ruhango.

Polisi ikaba ivuga ko ko kumurasa byatewe n’uko yashatse kuyirwanya akoresheje umupanga yari yitwaje hanyuma bagahita bamurasa agapfa, abo bari kumwe baburirwa irengero.

CIP André Hakizimana, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yemeaya makuru agira ati: “abajura bateye SACCO y’umurenge wa Byimana, nyuma yo kuneka abazamu barinda iyi SACCO bakaba baciye ku ruhande rw’inyuma bagakuraho amabati maze umwe muri bo yinjiramo afite n’umupanga ,ku bwa’amahirwe abaturage baje kubimenya bahise bahamagara Polisi, abapolisi bahageze abajura bari hanze bariruka baracika, mu gihe undi wari winjiye we yasanzwemo n’abapolisi agashaka kubarwanya akoresheje umupanga yari afite maze bahita bamurasa arapfa.”

Uyu warashwe CIP André Hakizimana, yavuze ko bamusanganye indangamuntu igaragaza ko yatangiwe mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, nk’uko bigaragara kuri icyo cyangombwa akaba yitwa Habarugira Mathias.

Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali, ngo babe bakurikirana ababa babyihishe inyuma. Ubuyobozi bwa Sacco Byimana bwo bukaba butangaza ko nta mafaranga yibwe ko ayarayemo yose akirimo.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X