Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Evode wari umunyamabanga wa leta yatawe muri yombi, Ese yazize iki ? Afungiye he ?

Evode Imena wigeze kuba umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) akaza kubuvaho muri 2016, yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize akurikiranyweho icyaha cya ruswa yakoze akiri muri izi nshingano.

Aganira n’itangazamakuru, Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ACP Theos Badege mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yemeje aya makuru avuga ko uyu wari umuyobozi afunze kuva kuwa gatanu akekwaho icyaha cy’itonesha kimwe mu byaha bigendanye na ruswa.

JPEG - 25.8 kb
Evode Imena watawe muri yombi polisi ntiratangaza aho afungiwe

ACP Theos Badege yavuze ko Evode Imena akurikiranywe hamwe n’abandi bantu babiri bafatanyije muri ibi byaha bakekwaho.

ACP Badege ati « Ni ibyangombwa batanze hashingiye ku itonesha cyangwa ku bucuti, batanga zimwe mu nyandiko zitari zikwiye. »

Evode Imena yavuye muri Guverinoma mu mpinduka zabaye mu Ukwakira 2016.
Evode Imena w’imyaka 31 yinjiye muri Guverinoma akiri muto, hari mu 2013.

ACP Badege avuga ko ntawavuga ko habaye ubukererwe mu ikurikiranacyaha kuri ibi bikorwa bikekwa ko byakozwe na Evode Imena umaze igihe yambuwe inshingano ze.
Ati “Igihe ibimenyetso bigaragariye ni bwo bikurikiranwa, iyo ibimenyetso bibonetse umuntu arakurikiranwa.”

ACP Theos Badege wirinze kugira byinshi avuga kuri iri tabwa muri yombi ry’uwahoze ari umuyobozi muri MINIRENA, avuga ko iperereza rigikomeje. Yirinze kandi kuvuga station ya polisi Evode Imena afungiwemo. Ati « Ni mu mujyi wa Kigali ashobora gufungirwa aho ari ho hose. »

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X