Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Young Grace yakomoje ku by’amakariso ye anavuga ko agiye gushinga televiziyo

Umuhanzikazi mu njyana ya Hip hop Young Grace, nyuma y’uko ashyira ku isoko amakariso ye yatangaje ko ubu abamaze kuyagura ari benshi anaboneraho gutangaza ko agiye gutangiza Televiziyo ye byanashoboka muri uyu mwaka ikaba yatangiye ibikorwa byayo.

Mu kiganiro na Imirasire.com, uyu muhanzikazi yatangaje ko nyuma yo kumurika amakariso y’abagabo n’abagore mu mwaka ushize abafana n’inshuti ze bamaze kuyikwiza akaba yaranatumije izindi, none igikurikiyeho ngo kuri ubu agiye gushinga televiziyo izaba yitwa Young Grace TV.

PNG - 586.2 kb
Young Grace agiye gutangiza Tv

Mu gushaka kumenya niba ubushobozi bwo gushinga iyi tv yaba abukuye muri ubu bucuruzi bw’amakariso, uyu muhanzikazi yatangaje ko atariho yabukuye gusa ahubwo ko yakubise hirya no hino ariko umutera nkunga mukuru akaba ari Imana.

Atangaza ko Imana ariyo muterankunga, Imirasire yifuje kumenya niba amakuru yari amaze iminsi amuvugwaho ko yaba yaravuye mu idini ya Islam akaba umukristu, yabyemeje avuga ko ubu yabaye icyaremwe gishya.

Ku byerekeye ibivugwa ko yavuye muri iryo dini kubera umusore wamubengutse w’umukristu bikaba ari uburyo bwo kumuba hafi banahuje ukwemera, Young Grace yabigaramye avuga ko atahindura idini kubera umusore.

Yagize ati”Nta kintu kinini nshaka kuvuga ku madini kugeza ubu, gusa nagiye mu barokore kubera inyigisho n’ubutumwa butangwayo ariko sinakurikiye umusore! Ntibyambaho rwose.”

Young Grace mu minsi mike ishize nibwo yashyize hanze indirimbo ye yise “OG” nyuma y’igihe asabwa n’abakunzi be ko yagaruka mu njyana ya Hip Hop yari amaze iminsi asa n’uwayiteye umugongo.

Uyu muraperikazi avuga ko asohoye iyi ndirimbo mu rwego rwo gushimisha abakunzi be anababwira ko akiri wawundi ataretse iyo njyana nk’uko babitekereza dore ko ngo muri iyi minsi nta bandi bakobwa barimo kwigaragaza muri iyo njyana.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X