Monaco cosmetics

Abanyarwanda 60 bari muri Uganda bagiye gusubizwa mu Rwanda ku mbaraga

Leta ya Uganda iratangaza ko yataye muri yombi abanyarwanda 60 hamwe n’abakongomani 20 bakekwaho kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Leta ikaba itangaza ko igiye kubasubiza mu Rwanda ku gahato

Ibinyamakuru byandikirwa muri Uganda birimo na Daily Monitor byatangaje kuri uyu wa mbere ko aba bafunzwe batawe muri yombi n’umukwabo wa Polisi ifatanyije n’igisirikare cya Uganda, mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 27 Mutarama 2017. Binjiye muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe, zirimo ahitwa i Muramba na Nyarusiza mu karere ka Kisoro.

JPEG - 57.8 kb
Abanyarwanda 60 bashobora kugarurwa mu Rwanda ku mbaraga

Charles Okoto ukuriye polisi mu karere ka Kisoro, yabwiye abanyamakuru ko aba bafashwe bashaka kurira imodoka zibajyana mu mujyi wa Kampala, kimwe n’ahitwa Mubende na Mityana na Hoima muri Uganda. Bose batawe muri yombi bahita bafungwa nyuma yo kubazwa ibyangombwa by’inzira bakabibura.

Inzego z’ubuyobozi zivuga ko aba banyarwanda bazahita bahambirizwa bagashyikirizwa igihugu cyabo, naho abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bo bakaba bazagezwa imbere y’urukiko bakaburanishwa ku byaha byo kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Hatagize igihinduka aba banyarwanda 60 barara bagejejwe mu Rwanda n’ubutegetsi bwa Uganda. Biteganyijwe baza kugezwa mu Rwanda mu masaha y’ikigoroba.

Si ubwa mbere kandi Abanyarwanda n’Abanyekongo bafatwa bakanafungirwa muri Uganda bazira kwinjira muri iki gihugu mu buryo budakurikije amategeko.

Tariki 25 Mutarama 2016, Abanyarwanda 70 basubijwe mu Rwanda bafatiwe muri Ntungamo, mu gihe abandi 16 barimo Abanyarwanda n’Abanyekongo bari basubijwe iwabo mbere yaho gato.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 11/09/2017 saa 09:01

igitekerezo ntanga nuko abo bantu bafatwa kuko bakwangiza umutekano w' igihugu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X