Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umugore wa Kanyombya yikomye abagore bafuhira abagabo babo

Umulisa Jeannine umugore w’umunyarwenya Kanyombya, nyuma y’uko abonye abagore benshi bajujubya abagabo babo bababuza amahoro igihe bari mu bikorwa bifite aho bihurira n’abagore cyangwa abakobwa ikigamijwe ari uguhahira urugo, uyu mubyeyi yavuze ko abagore b’aba bagabo badakwiye kwirirwa bahangayitse cyangwa ngo bijujute.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri icyi Cyumweru Jeannine yavuze ko abagore badakwiye gufuhira abagabo babo mu gihe bari kumwe n’igitsinagore mu kazi ka buri munsi aboneraho gutanga urugero ku mugabo we Kanyombya ukunze kugaragara kenshi ari kumwe n’abagore.

JPEG - 25 kb
Umulisa Jeannine umugore wa Kanyombya

Umulisa Jeannine avuga ko mu gihe Kanyombya yajyaga mu gisirikare mu mwaka wa 1992 akomeza kwihangana kugeza ubwo yasigaranaga na Nyirabukwe ndetse na Sebukwe, ariko ntagire umutima uhagaze kuko yabaga azi neza ko ari mukazi.

Yakomeje avuga ko mu gihe Kanyombya yagarukaga yagiye mu mwuga wo gukina Filme aho akunze gukinana n’ingeri zose by’umwihariko abakobwa, ariko ngo ntabwo bishobora kumubabaza kuko umugabo ari inkingi y’urugo bityo akaba ari uburyo bwo guhahira urugo.

Yagize ati” umugabo agomba gushakisha ubuzima ubwari bwo bwose kugirango mubeho,icyo nabwira abagore bagenzi bange badashobora kubyihanganira nk’abana bubu, ni uko badakwiye gufuhira abagabo babo.

Yakomeje atanga ingero ku mugabo we Kanyombya uburyo ki kuva na kera yahoze yikundira gusabana n’abantu benshi uretse n’uko abikora muri Cinema.

Ati”Umugabo wanjye uko umureba uku kuva na kera niko yahoze yakundaga abantu, sinabimucaho ntivuye mu gisirikare kugirango aze yicare turebane mu maso, agomba guhaguruka akajya gushakisha ntitaye ngo yajyanye nande!”

Yakomeje asaba abandi bagore kutareba ngo abagabo babo bajyanye n’abakobwa bahe, cyangwa ngo bamenye abo bicaranye ngo bibatere uburakari kuko ntaho byabageza.

Gusa ni byiza ko nyuma yako kazi cyangwa mbere y’uko akajyamo haba hakenewe ibiganiro ku mpande zombi naho ibyo gufuha ngo ntacyo byatezaho urugo imbere.

Umulisa Jeannine yashakanye na Kayitankore Ndjoli (Kanyombya) mu 1982 nyuma aza kujya mu gisirikare ariko nyuma yo kugaruka mu buzima busanzwe nibwo aba bombi bambikanye impeta mu bukwe bwagaragayemo udushya twinshi.

GIF - 194 kb
Kanyombya na Madamu we

Ubwo bukwe bukaba bwarabaye ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 25/10/2012 aho bazengurutse ibice binyuranye by’umujyi wa Kigali basuhuza abantu bose.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X