Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

S/LT Seyoboka ntiyanyuzwe no kongererwa igihe cyo gufungwa by’agateganyo

Sous Liyetona Henri Jean Claude Seyoboka aratangaza ko atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwa Gisirikare rw’I Nyamirambo rwemeje ko akomeza gufungwa by’agateganyo kugira ngo Ubushinjacyaha bukomeze gukora iperereza.

S/LT ukurikiranyweho ibyaha birimo gufata no gusambanya ku gahato abagore muri Jenoside, wari waje avuga ko yiteguye kuburana n’ubushinjacyaha avuga ko yaguye mu kantu nyuma yo kumva ko yongerewe igihe cyo gufungwa by’agateganyo.

JPEG - 137.9 kb
S/LT Seyoboka Henri Jean Claude hamwe n’umwunganira mu mategeko

Mu mpera z’icyumweru gishize, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwatanze iki cyifuzo cyo kongera ifunga ry’agateganyo ryahawe S/Ltn Seyoboka uherutse koherezwa na Canada kugira ngo aburanishwe ibyaha bya Jenoside akekwaho.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko hari Abatangabuhamya bugikeneye gushakisha ndetse ko hari ibimenyetso bigikusanywa.

Sous Lieutenant Seyoboka wahoze mu ngabo za FAR yamaganiraga kure iki cyifuzo akavuga ko akeneye kuburana mu buryo bwihuse, akavuga ko ari we ubabaye.
Uyu mugabo woherejwe na Canada yavugaga ko ibyo yabajijwe mu bushinjacyaha bidatandukanye n’ibyatangajwe mu rukiko rwa Gacaca bityo ko nta gishya gikenewe ku buryo cyasabirwa umwanya.

Seyoboka alias Zaire wavugaga ko yari yazindutse yiteguye kuburana mu mizi, yavugaga ko Ubushinjacyaha bugamije gutinza nkana urubanza.

Umucamanza w’Urukiko rwa Gisirikare wari watanze gahunda yo gusoma imyanzuro kuri uyu wa Mbere, yaje kubahiriza icyifuzo cy’Ubushinjacyaha, yemeza ko ifunga ry’agateganyo kuri Seyoboka ryongereweho ukundi kwezi.

Iki cyemezo cyasomwe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Umucamanza yatanze uyu mwanzuro uregwa n’umwunganizi we batagaragara mu cyumba cy’iburanisha. Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe.

Itegeko rigena ko ifunga ry’agateganyo rishobora ridashobora kurenza iminsi 30 ku byaha byoroheje, ariko ko rishobora kongerwa kugeza ku mezi atandatu ku byaha by’ubugome.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X