Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

CAN 2017: ½ cy’irangiza Burkina Faso iracakirana na Misiri, Ghana yesurane na Cameroun.

Mu mikino ya ½ cy’imikino y’igikombe cya Afurika (CAN 2017) kiri kubera muri Gabon, yamaze kumenyekana, Ghana, yasezereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo naho Misiri isezerera Maroc.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni imwe mu makipe yari yitezwe ko ishobora nkugera ku mukino wa nyuma kubera uko yagiye yigaragaza mu matsinda mu mikino kuko yazamutse iyoboye itsinda C ryarimo Maroc, Côte d’Ivoire na Tigo.

Mu gice cya mbere Congo yihariye umupira ariko ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonaga harimo n’umutambiko w’izamu wakubiswe na Kapiteni Dieumerci Mbokani umukino ugitangira.

Mu gice cya kabiri, Ghana yaje yakosoye amakosa yakoraga mu gice cya mbere maze yiharira umukino ndetse ku munota wa 63 Jordan Ayew atsinda igitego cya mbere gusa nyuma y’iminota itanu gusa Congo ihita yishyura ku ishoti rya kure ryatewe na Paul-Jose M’Poku.

Mu gihe umutoza Florent Ibenge n’abasore be bibwiraga ko bagarutse mu mukino ndetse bashobora kwirwanaho bakabona itike ya ½, Ghana yabonye igitego cya kabiri cyatsindwe kuri penaliti yatewe na kapiteni André Ayew mukuru wa Jordan watsinze igitego cya mbere bose bakaba abahungu b’umunyabigwi Abedi Pelé wabaye igihangange muri ruhago.

Undi mukino wakurikiyeho aho amakope yose y’abarabu akunze kugaragaza guhangana bikomeye buri imwe yumva ko itatsindwa, Misiri yaje gutsinda Maroc bitayoroheye igitego 1-0 cya Abdel-Moneim mu gihe umpire waburaga iminota itatu ngo urangire ku gihe cyateganijwe cy’iminota 90, aho abenshi bari batangiye kuvuga ko bari bujye mu gihe cy’inyongera nkuko byagenze kuri Senegal na Cameroun.

Imikono ya ½ cy’irangiza ikazaba ku itariki ya 01 Gashyantare 2017.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X