Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bugesera: Xavier biracyekwa ko yapfuye azize inkoni

Nyuma yo gukubitwa inkoni mu musaya n’abasore babiri bari barimo barwana na Shebuja, Uwineza Xavier w’imyaka 24 y’amavuko wari utuye mu Murenge wa Rweru, mu Karere ka Bugesera, yitabye Imana mu kigo Nderabuzimana cya Nzangwa.

urupfu rw’uyu musore abaturage bo nuri aka gace batangaza ko rudasobanutse biturutse ku nkoni yakubiswe mu musaya n’abasore babiri barimo uwitwa Samuel na Gaspard ubwo yari arimo kubakiza yanga ko bakomeza kurwana n’uwitwa Karekezi usanzwe ari umufundi na ho Uwineza akamubera umuhereza .

Bemeza ko Karekezi yari afitanye ibibazo n’abo basore babiri ku buryo byaje gutuma bamutegera mu nzira batangira kumukubita, aje kubakiza kubw’amahirwe make baba ari we bakubita inkoni mu musaya bimuviramo urupfu.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzimana cya Nzangwa Ndamyuwera Edson, na we yemeje iby’aya makuru ko Xavier yitabye Imana kuri uyu wa Mbere uretse ko batazi neza niba yazize inkoni yakubiswe.

Yagize ati “ Uwo musore yaje avuga ko yakubiswe yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere uretse k o twamwakiriye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 28 afite ibikomere ku ruhande ku mutwe tumukorera ubuvuzi bw’ibanze tumupfuka nyuma nibwo yaje kugaruka araremba duhamagaye imbangukiragutabara ngo imujyane ku Bitaro by’i Nyamata ihagera yamaze gushiramo umwuka.”

umurambo we ukaba uri bukorerwe isuzuma kugira ngo hamenyeka neza icyamwishe, niba koko ari inkoni yakubiswe zamwishe.

Umwe ariko mu bamikibise yamaze gutabwa muri yombi mugenzi we akaba agishakishwa kugeza ubu akaba atarboneka ngo bombi bakurikiranwe n’amategeko.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X