Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Tanzaniya: Abakozi 15 bari mu kuzimu bataburuwe

Abakozi 15 bacukura zahabu mu gihugu cya Tanzania bari bamaze iminsi ibiri baraheze ikuzimu nyuma yaho ikirombe bari barimo cyabagwiraga - bose batabawe ari bazima.

Ibitangazamakuru byaho biravuga koabanyatanzania cumi na bane n’umushinwa umwe bose babonetse bananiwe kandi bafite icyondo cyinshi ku mubiri.

Impuruza yatanzwe kuwa gatanu ku kirombe gifitwe n’abashinwa mu ntara yo mu mujyaruguru ya Geita West.

Ikuzimu bari baraheze muri metero 30 uvuye ku butaka. Abatabazi babashije kumenya amakuru yabo bakoresheje ikaramu n’urupapuro biziritse ku rusinga.

JPEG - 28.6 kb
Bari bamaze iminsi 2 mu kuzimu

Impanuka nk’izi mu birombe zikunze kuba muri Tanzania aho abakozi bo mu birombe akenshi usanga badafite ibikoresho bihagije byatuma bakora mu mutekano uhagije.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Amida - 14/03/2017 saa 17:29

Ivyo Bintu Birababaje
Kanda hano umusubize

Amida - 14/03/2017 saa 17:27

Ivyo Bintu Birababaje
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X