Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bralirwa yatanze amahirwe yo gutombora ibihembo bitandukanye birimo inzu n’imodoka muri promotion yiswe “Babongere”

Uruganda rwa Bralirwa rusanzwe rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, yatanze amahirwe ku bakunzi b’ikinyobwa cya Primus ya santiritiro 50CL ndetse na Cl 72, aho uzajya ayinywa ashobora kugira amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo inzu n’imodoka.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere taliki 30 Mutarama 2017, ubwo abashinzwe imenyekanishabikorwa muri Bralirwa, batangaje ko aya mahirwe yayatanze ku bakunzi b’iki kinyobwa, aho uzajya amara kunywa azajya areba ku mufuniko bityo akaba yatombora amagare,imifariso yo kuryamaho,imipira, ingofero ndetse na Primus.

Akarusho kuri iyi promotion ni uko abakunzi b’iki kinyobwa, aho bazajya bakinywera niho bazajya baherwa ibihembo batsindiye batarinze kujya ku cyicaro cyangwa ahandi bibasaba gukora urugendo rurerure ahubwo bakabibona hafi yabo kuri Depo (Depots)

Sam umuyobozi ushinzwe ikinyobwa cya Primus muri Bralirwa avuga ko iki gikorwa cyashyizweho mu rwego rwo korohereza abakunzi ba primus aho ibyo bazatombora bizaborohereza mu bikorwa byabo bya buri munsi, aho yagarutse cyane ku bihembo nyamukuru ari byo inzu y’agatangaza ifite agaciro ka miliyoni 30 frw ndetse n’imodoka iri mu bwoko bwa Pick Up Mitsubishi ya 2016 y’imiryango ibiri ifite agaciro ka miliyoni 36frw, avuga ko bizahindura ubuzima bwa benshi.

JPEG - 183.8 kb
Sam Mpendo uhagarariye ikinyobwa cya Primus mu Rwanda

Havugimana Benjamin uhagarariye iyamamaza ku isoko muri Bralirwa, yavuze iyi gahunda yagejejwe mu gihugu hose mu rwego rwo kugirango igororere abakunzi ba Bralirwa bakomeje kuyiba hafi.

JPEG - 160.6 kb
Havugimana Benjamin uhagarariye iyamamaza ku isoko muri Bralirwa

Yagize ati” iyi Promotion twayigejeje mu gihugu hose kugirango tugororere abakunzi bacu batubaye hafi no kugirango tubafashe mu guhindura imibereho y’ubuzima bwabo bwa buri munsi.”

Iyi Promotion yatangiye kuri uyu wa mbere taliki 30 Mutarama ikazarangira 31 werurwe 2017 gusa ariko umuntu uzaba yarabonye umufuniko muri icyo gihe cyavuzwe akazongererwa amahirwe mu kwezi gukurikiye nyuma y’itariki 31 kuba wa mufuniko yawugejeje aho ibihembo bitangirwa akagezwaho ibihembo bye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

marcel - 14/03/2017 saa 18:12

ese primus ntoya yaguraga350 frw ntakuntu mwakongera mukayisakaza mugihugu hose kwitakigaragara kandiko yarikunzwe nka petit mutzing murakoze niyo yaza yisumbuye kuyo yaguraga ikagura nka 400
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X