Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Stade ya Manchester United “Old Trafford" yahiye ntiyakongoka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Mutarama 2017, Stade ya Manchester United yibasiwe n’inkongi y’umuriro ariko itabarwa itarakongoka.

Ikinyamakuru The Sun cyandikirwa mu Bwongereza kivuga ko uwo muriro wagaragaye mu gice cy’amajyepfo cy’iyo stade kizwi nk’icyitiriwe Sir Bobby Charlton ukaba watewe na “ascenseur” ishaje.

JPEG - 22.1 kb
Old Trafford iri gushya mu masaha umunani ashize

Umuvugizi w’ishami rya polisi y’u Bwongereza rishinzwe kuzimya inkongi mu mujyi wa Manchester yavuze ko bahamagawe mu ma saa moya z’igitondo babwirwa ko sitade yahiye.

Ngo bahise batabara bazimya iyo nkongi itaragera ku bindi bice bya sitade.

Kuri ubu baracyasuzuma niba nta kindi cyashobora kuba imbarutso y’indi nkongi.
Ati “Twakoresheje imodoka eshatu, tutandukanya ibikoresho by’amashanyarazi bishobora guteza ibibazo, kugeza ubu turacyahari.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X