Monaco cosmetics

Ubwumvikane bucye hagati ya Munyagishari n’Urukiko rukuru

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko Rukuru ko hari inzitizi zikomeye zituma uru rukiko rugomba kutakira ubujurire bwa Bernard Munyagishari uregwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, akabanza akaburanishwa mu mizi n’Urukiko Rukuru.

Munyagishari, w’imyaka 57, woherejwe kuburanira mu Rwanda n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) muri Nyakanga 2013.
Yajuririye Urukiko rw’Ikirenga avuga ku bijyanye n’abunganizi, avuga ko abavoka bamwunganira yahawe we atabemera.

Mu iburanirasha ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2017, Urukiko rw’Ikirenga rwabanje gusoma rusubiramo imiterere y’urubanza rwa Munyagishari.
Byakozwe urubanza rusemurwa mu gifaransa, kuko ari rwo rurimi Munyagishari aburanamo.

Hagaragajwe ko uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu Rukiko rw’Ikirenga guhera mu kwezi kw’Ukuboza 2015, aho rwanzuye ko abunganira Munyagishari aribo John Hakizimana na Jean Baptiste Niyibizi batacyemewe nk’abunganizi be mu rukiko, nyuma yo kubura mu rubanza inshuro ebyiri.

Hagaragajwe ko haje kongera gufatwa ikindi cyemezo cy’uko Munyagishari agomba gukomeza kuburana ariko yunganiwe.

Mu kugaruka ku mateka y’uru rubanza, havuzwe ko ku wa 14 Werurwe 2016 Munyagishari yasabye umusemuzi, Urukiko rusanga ibyo asaba abyemerewe n’amategeko.

Impaka nyinshi ariko zaje kugaruka cyane cyane ku nyandiko y’ubujurire bwa Munyagishari, aho ubushinjacyaha bwagaragaje ko Munyagishari yanze gusobanura kuri iyi nyandiko ye y’ubujurire.

Aha Urukiko rwasabye impande zombi; urwa Munyagishari n’urw’Ubushinjacyaha kuvuga kuri iyi ngingo kugira ngo ruzabifateho umwanzuro.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuwa 20 Mutarama 2017 bwashikirije urukiko rw’Ikirenga inyandiko busaba gutambamira ubu bujurire bagaragaza ko ingingo ya 162 mu gika cyayo cya 2 iteganya ko “kujuririra imanza zibanziriza izindi bikorwa gusa iyo urubanza rw’iremezo rwaciwe kandi bigakorerwa rimwe.”

Mu gusobanura ibi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubu bujurire bwakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bugaragaza ko ari urubanza rushya rwatangijwe urwa mbere rutaraburanishwa mu mizi.

Aha Ubushinjacyaha bwifashishije Itegeko Ngenga N° 03/2012/OL ryo kuwa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga.

Iri tegeko, mu Ngingo yaryo ya 34 ivuga ku bubasha bw’Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, ivuga ko mbere y’uko ibirego by’ubujurire byandikwa mu bitabo by’urukiko, Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga abanza gusuzuma ko bikwiye kwakirwa ngo biburanishwe n’urwo Rukiko.

Umushinjacyaha yifashishije agaka ka 10, aragasoma nuko avuga ko Umwanditsi Mukuru adashobora kwakira ikirego ngo acyandike mu gihe hatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ubujurire ku rubanza rubanziriza urundi budakorewe hamwe n’urubanza rwose.

Aha niho Ubushinjacyaha bwavuze ko bunafite ingero z’izindi manza 3 Urukiko rw’Ikirenga rwaciye rwifashishije iri tegeko mu myanzuro, hatangwa urugero rw’urubanza rwo kuwa 14/10/2016; nuko busaba ko ubujurire bwa Munyagishari butakwakirwa nk’uko izindi zagenze.

Ku rundi ruhande ariko, Munyagishari we yavuze ko ubujurire bwe atari urubanza rushya, nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze, ko ahubwo ari icyemezo gikomeye cyane ku migendekere ikurikira ku rubanza mu mizi.
Yavuze ko Ubushinjacyaha bugamije gusa kurangaza urukiko, ko butumvise neza amategeko.

Munyagishari yavuze ko yabangamiwe n’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga, avuga ko icyajuririwe ari ibijyanye no kunganirwa kandi ko bitabanje gukorwa mbere byagorana ko urubanza rwe rukomeza.

Yavuze ko kuba abashinjacyaha b’Urukiko rw’Ikirenga ari bo basaba itambamira bibabaje, ko byica uburenganzira bwe.

Me Hakizimana John wunganiragaga Munyagishari muri uru rubanza we yifashishije Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi mu ngingo za 81, 82, na 83.

Yashimangiye ko itegeko rigena iyoherezwa ry’imanza mu Rwanda, ingingo ya 18 n’iya 27 rigaragaza ko izo manza ubushinjacyaha bugaragaza zitagombye guhabwa agaciro kuko zinyuranyije n’ingingo ya 18.

We yatanze urugero rw’urubanza rwa Uwinkindi JEAN, avuga ko inzitizi nk’izi zagaragajwe ariko ubujurire bwe burakirwa, anerekana ko umwe mu bagize inteko iburanisha yari ari muri urwo rubanza.

Urukiko rwavuze ko umwanzuro warwo ruzawutangaza kuwa 3 Werurwe 2017 saa tanu.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X