Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

MUHANGA: Inzitiramubu bahawe aho kuziryamamo bahisemo kuzororeramo amatungo

Mu rugendo rw’umunsi umwe yakoreye mu karere ka Muhanga mu igenzurwa ryaho imihigo igeze mu turere tugize intara y’amajyepfo, Goverineri Mureshyankwano Marie Rose arasaba abaturage bahawe inzitiramibu bose ko bagomba kuzikoresha icyo baziherewe kuko usanga bamwe barazibitse mu byumba byabo abandi ntibaziraremo bikaba byashyira ubuzima bwabo mu bibazo mu gihe hari bamwe bazororeramo amatungo.

Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye mu mirenge igize akarere ka Muhanga yose aho barebaga ibikorwa byashyizwe mu mihigo no kwaka ikayi y’imihigo mu ngo babaga bagezeho bagiye basanga ayo makayi atujuje ndetse ugasanga nabahawe inzitiramibu zitamanitswe ahubwo abazihawe bazikoresha ibitandukanye nibyo zagenewe.

Guverineri avugako bagomba kubihagurukira kuko umuturage wahawe inzitiramibu nikaye y’imihigo ntayikoreshe icyo yagenewe aba atazi aho agana kuko nta terambere azageraho.

Yagize ati"Mukangurire aba baturage bacu gukoresha aya makayi y’imihigo y’urugo ndetse no kuryama mu nzitiramibu birinda indwara ya malariya kuko hamwe na hamwe twanyuze twagiye dusanga hari abaturage batazikoresha uko bikwiye kandi bikaba bibashyira mu kangaratete ko kuba ubuzima bwabo ,ikindi nuko ntaterambere ryabaho mu gihe twaheze ku gasambi turwaye malariya kuko nta niterambere twageraho kuko umusingi wa byose uhera mu muryango".

Bamwe mu baturage twaganiriye tubasuye mu miryango yabo bavugako koko bahawe inzitiramibu ariko hari abazikoresha nabi.

Mugabonake Straton avugako bamwe baziryamamo ariko abandi abandi bazishyiramo amatungo magufi nk’inkoko babuza ibisiga kubakoraho bibatwarira amatungo.

Yagize ati"Simvugira abaturage bose ariko hari abaziryamamo ari nabo bazikoresha icyo zagenewe abandi bakazororeramo amatungo nk’inkoko ,abandi bavugako iyo baziryamyemo zibababa bakaribwa umubiri wose ,hakiyongeraho ko hari abahitamo guhumbika imbuto maze bakazubakisha kuri iyi mirima kugirango amatungo magufi atabangiriza ubuhumbikiro".

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima twaganiriye bavugako ntacyo badakora ngo bakebure abakoresha izi nzitiramibu icyo zitagewe.

JPEG - 41.7 kb
Abaturage barakangurirwa gukoresha supanet icyo zagenewe

Bagira bati"Nibyo koko bamwe mu baturage bakoresheje inzitaramibu icyo zitagenewe ariko twabagiriye inama ngo bazikoreshe icyo baziherewe kandi njyewe ndabona barimo kubisobanukirwa bakabihindura gusa hari imbogamizi pe kuko bamwe bagiye baka izidahwanye nuburiri bafite mu ngo zabo bagafata nyinshi bityo bakazikoresha icyo zitagenewe".

Ubusanzwe Minisiteri y’ubuzima ivugako izi nzitiramibu zifashishwa mu rwego rwo kurwanya malariya ariko hagenda havugwa byinshi doreko hari nabaherutse gutabwa muri yombi na polisi bazigurisha ku biciro bigayitse bakaba barafatiwe mu cyuho ngo baryozwe ibyaha bijyanye no kwangiza umutungo wa leta kuko ariyo iba yazitumirije abaturage naho ndetse nubwiyongere bwa malariya bukarushaho kugenda bwiyongera biturutse kukuba izi nzitiramibu nazo hari igihe zizanwa zikaba zidafite ubuziranenge nyabwo bufasha abaziryamyemo kutanduzwa malariya n’imibu.

AKIMANA Jean de Dieu @imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X