Monaco cosmetics

Gutambamira abimukira byatumye Sally Yates wari intumwa nkuru ya Amerika yirukanwa

Sally Yates wari usanzwe ari intumwa nkuru muri Leta Zunze za Amerika yamaze kwirukanwa kuri uyu mwanya azira gutambamira icyemezo cyari cyafashwe cyo kwirukana abimukira.

Donald Trump perezida mushya wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yamaze kwirukana sally Yates wari intumwa nkuru ya leta by’agateganyo, kubera kudahuza na Trump ku cyemezo yafashe cyo gukumira abimukira n’impunzi zijya muri Amerika.

JPEG - 31.5 kb
Sally Yates wari usanzwe ari intumwa nkuru muri Leta Zunze za Amerika yamaze kwirukanwa

BBC itangaza ko Sally Yates yagizwe intumwa nkuru ya leta by’agateganyo ku ngoma ya Barrack Obama, akaba yari amaze iminsi igera ku icumi.

Nkuko perezidansi ya Amerika yabitangaje, iyi ntumwa yirukanwe izira kwanga gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe cyo kwirukana abimukira.

Kugeza ubu sally Yates yahise asimburwa na Dana Boente wari usanzwe ari intumwa ya leta muri leta Virginia.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi mike ishize Perezida Trump yari yirukanye abimukira basaga 90 bamwe bakomoka muri Somalia ndetse no muri Kenya.

JPEG - 38.2 kb
Donald Trump watangiye gushyira mu bikorwa ibyo yari yahigiye

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X