Monaco cosmetics

Nyuma y’u Rwanda, Mutuelle de santé igiye gukwirakwizwa mu bihugu bya EAC

Abakuru b’ibihugu bigize EAC basabye abagize ishyirahamwe rihuza inzego zo kuvuzanya no guteganyiriza ahazaza h’ abakozi muri Afurika y’Uburasirazuba Afurika yo hagati gutegura umugambi uhamye wo gufasha abakozi b’aka karere kugira ubwisungane mu kwivuza mutuelle de santé ndetse no gufasha abategetsi gutegura umugambi wo gutegura ejo hazaza h’aba bakozi.

Abakuru b’ibihugu bamaze kwerekana ko ubwo buryo ari ngombwa mu kugira ngo akarere cyane cyane ka Afrika y’uburasirazuba gatere imbere.

banasabye ko icyo gikorwa cyashyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse.

Ubu abahanga muri iryo tsinda bari munana yo gukuraho inzitizi zose zishobora kugaragara muri icyo gikorwa.

Biteganyijwe ko hazatangwa raporo yaho ibintu bigeze mu nama y’abahanga, abaminisitiri bo mu nzego zitandukanye izakurikirwa n’iyabakuru b’ibihugu bya Afrika y’uburasirazuba izaba mu mpera z’ukwezi kwa kabiri.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X