Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyamasheke: Kubera ubukene,Umubyeyi yataye abana be 3

Umubyeyi w’imyaka 33 witwa Eliana Uwambaje yataye abana be 3 harimo n’uruhinja rw’amezi 3. Ibi byabereye mu mudugudu wa Gataba, akagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke. Uyu mugore akaba ashakishwa n’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano.

Uyu mugore mbere yo gufata icyemezo cyo gusiga abana mu rugo ntagaruke, yavugaga ko afite ibibazo by’ubukene bimukomereye nk’uko abaturanyi b’uyu mugore babitangarije imirasire.com.

JPEG - 60.1 kb
Akagari ka Kibogora Eliana yatayemo abo bana be 3

Avugana n’itangazamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kibogora uyu mugore yari acumbitsemo, Habimana Gervais, yavuze ko ubundi uwo mugore ari uwo mu kagari ka Susa muri uyu murenge, akaba yaragiye ababyarira aba bana bose iwabo.

Habimana avuga ko Uwambaje yari amaze kubyara abahungu babiri, umwe w’imyaka irindwi, undi w’imyaka 3 n’uru ruhinja rw’agakobwa k’amezi 3. Ngo yari yarabazanye muri aka kagari aho yabaga mu nzu akodesha, asanzwe atunzwe no kumesera abaturage imyenda bakamuha ayo gutunga abo bana.

Yakomeje agira ati “Kuri iki cyumweru mu ma saa tatu z’igitondo ni bwo yahagurutse agenda asize abana bose kandi urwo ruhinja yarugendanaga, bigeze mu ma saa munani z’amanywa abaturanyi bumva uruhunja rurira cyane ,basanga ruri rwonyine, umukuru w’uyu mudugudu arujyana iwe kuruha amata. Umubyeyi washatse kurwonsa bamubujije ngo bazabanze barujyane kwa muganga barebe niba nta kibazo cy’uburwayi bwanduza rwaba rufite, cyane cyane ko na nyina batamushiraga amakenga.’’

Avuga ko bakeka ko yaba yataye abo bana kubera imibereho mibi asanzwe arimo, hakaba n’abakeka ko yaba yabataye kubera impavu zo kutumvikana n’uwamuteye inda y’uru ruhinja, bo batazi, agashaka kurutana n’abandi bana akigendera ,ibyo byose bikaba bigikurikiranwa ngo hamenyekane aho aherereye n’icyabimuteye.

Ku kibazo cy’abaturage bamwe baba bakeka ko yaba yiyahuye cyangwa yagiye za Kigali kuko na ho ngo yigeze kuhaba, Gitifu Habimana yavuze ko ibyo kwiyahura batabikeka, cyane cyane ko nta kindi kibazo bazi kidasanzwe yari afite, bakaba bakomeje gushakishiriza aho bamukeka hose.

Urwo ruhinja rukomeje guherwa amata kwa mudugudu, abandi bana na bo bitabwaho n’abaturanyi ,ngo nihashira iminsi atabonetse hazakorwa raporo ijya ku karere uru ruhinja rube rwashakirwa abarwakira.

Mu nama yakoreshejwe abaturage nyuma y’ibura ry’uyu mugore, ubuyobozi bwasabye abacumbikiye abantu nk’abo kujya bamenya imibereho yabo ya buri munsi, ibi bikaba bihuye n’umwanzuro uherutse gufatirwa mu nama y’umutekano yaguye y’aka karere yasabaga ubuyobozi kujya bumenya abacumbitse mu midugudu runaka n’impamvu bahacumbitse n’ushobora kugira ikibazo cyangwa kugiteza akaba yamenyekana hakiri kare.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X