Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

AS Kigali irabogoza nyuma y’ubukene buvuza ubuhuha

Umutoza wa AS Kigali Eric Nshimiyimana avuga ko ubukene bwatumye atabasha kugura abakinnyi basatira izamu bityo bikaba intandaro yo kubona amanita 3 bigoranye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru,Eric yashimangiye ko kutagira amafaranga yo kugura barutahizamu ari byo bituma AS Kigali itabona umusaruro mu buryo bworoshye.

JPEG - 42.6 kb
Eric Nshimiyimana uvuga ko AS Kigali yabuze ubushobozi bwo kugura rutahizamu

Eric Nshimiyimana kuri ubu avuga ko abakinnyi b’inyuma mu kibuga, aribo afite ku bwinshi ariko kubera ubukene bigatuma batagura abasatira izamu n’abahari ugasanga bavunika bigatuma rimwe na rimwe bacika intege.

Zimwe muri izi ngaruka ziterwa n’ubukene muri AS Kigali,zagaragaye ubwo iyi kipe yatsindaga Espoir igitego1-0 mu buryo bugoranye nabwo ku munota wa 90 w’umukino, bikaba byaratanze ishusho y’uko hari izindi nkingi zikibura.

Nyuma y’uyu mukino, Nshimiyimana yavuze ko AS Kigali ifite ikibazo cy’umubare muto w’abakinnyi (21) ugereranyije n’andi makipe; ndetse bikaba bitoroshye kugura abandi ku mpamvu z’amikoro adahagije.

Kugeza ubu AS Kigali isoje imikino 15 ku mwanya wa gatatu n’amanota 29 nyuma yo gutsinda imikino 9 ikanganya kabiri igatsindwa imikino ine.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X