Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Massamba umunsi w’intwari umwibutsa inzira y’ububabare yanyuzemo

Mu gihe twizihiza Umunsi mukuru w’intwari kuya 01/Gashyantare/2017, umuhanzi Intore Massamba asanga ari umunsi nawe yibukamo urugendo yanyuzemo rukomeye kuva akiri umwana kugeza akuze.

Massamba n’umuhanzi w’inararibonye ukomora ubuhanzi bwe mu muryango we kandi umaze igihe kitari gito muri muzika Nyarwanda akaba anazi neza amateka yaranze urugamba rwo kubora u Rwanda kuri ubu nawe ni umwe mu bazirikana uyu munsi mukuru w’Intwari ndetse bikamutera n’imbaraga zo gukomeza kuzirikana u Rwanda aho rwavuye n’aho rugeze ubu.

Aganira n’Imirasire.com yadutangarije ko abahanzi nabo bakoze uko bashoboye bakoresheje inganzo yabo bashishikariza abasore n’inkumi kwitabira urugamba.
Yagize ati: “ Abahanzi baraye amajoro atabarika bahimba barara bagenda hirya no hino bashishikariza urubyiruko gutabara u Rwanda ibyo bikaba bigaragaza ubutwari ku buhanzi ndetse n’igihugu cyirabizi.”

Yongeyeho ko kuri we ku giti cye bimuha gusubiza amaso inyuma y’ibyo yanyuzemo mu nzira y’ububabare kuva ari mu buhunzi kugeza abonye igihugu no gukomeza kubaka igihugu, kwiha agaciro, kwigira, no kuba indasyikirwa bahereye kubyo uba warakoze.

Ku kibazo twamubajije kubahanzi abona baba ari ntwari kugeza bitewe n’ibikorwa bakoze, yavuze ko kuri we nta cyo yadusubiza ko hari ababishinzwe.

Aseka cyane yagize ati: “ haaaahhhaa…. Kuri icyo kibazo ntacyo ndibugusubize rwose umbabarire ndabizi ko bahari barimo rwose ariko hari byinshi bigenderwaho by’abashyirwa mu rwego rw’intwari rero abagize inteko y’abatoranya intwari nibo bakwiye kubireba kandi ndizera ko bazabikora neza kuko bari mu kuri kandi bazashishoze neza kubahanzi babikwiye nabo bagirwe intwari.”

Yakomeje avuga ko nibaramuka bashyizwe mu ntwari bizafasha n’abahanzi bakiri bato guharanira ibyateza igihugu cyabo imbere barebeye kubyo bakuru babo bakoze bityo bikabatera ishema nabo ryo guharanira kuzitwa intwari.

Yongeraho ko hari n’abahanzi bakoze ibyiza nyuma baza gukora bibi byahekuye igihugu, ndetse n’abakirwaniye kuri ubu bakaba batagikunze bagisebya.

Massamba yasoje ashimira abahanzi bagize uruhare mu gutabara u Rwanda rwari mu kaga, asaba abahanzi gukora ibyiza bagahimba ibifitiye igihugu akamaro kandi bazirikana ko igihugu bakoreramo muzika yabo hari intwari zakimeneye amaraso.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X