Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kamonyi: Barasaba ubuyobozi bw’umurenge kwishyura igihombo wabateje

Imiryango 12 yo mu murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi irasaba ubuyobozi bw’umurenge wa Karama kwishyura igihombo batewe n’ubuyobozi aho bababwiye ko batagisezeranye kandi bamaze kugera ku murenge ndetse n’imyiteguro yose ijyanye n’ubukwe yarangiye, ariko ubuyobozi bw’uwo murenge bukabitera utwatsi bu vugako byatewe nuko nta munyamabanga nshingwa bikorwa uhoraho bafite, kuko uhari ari umusigire kandi atemerewe gusezeranya.

Intandaro y’iki kibazo cyatewe n’uko hari imiryango igera kuri 12 yagombaga gusezerana ku matariki ya 26 Mutarama mu murenge wa Karama ho mu karere ka Kamonyi, bari bazi ko bagomba gusezeranywa n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi ariko birangira batamubonye ndetse bamwe bakavuga ko batabimenyeshejwe hakiri kare bigatuma hapfa byinshi kuribo akaba ariho bahera basaba ubuyobozi bw’umurenge ko bwakwishyura ibyabo byangiritse kandi bigizwemo uruhare n’ubuyobozi.

JPEG - 31.9 kb
Ibiro by’umurenge wa Karama

Imiryango 12 ingana n’abantu 24 (Umugabo – Umugore) nubwo uyu mubare utavugwaho rumwe n’abaturage bo bavuga ko uyu mubare urenga, abayobozi bamwe nabo bakaba batawuvugaho rumwe dore ko bamwe bavuga imiryango 12 abandi 13, aba biciwe gahunda yo gusezerana bituma abo batumiye bamwe baza baziko batashye ubukwe basubirayo bababaye, inzoga, imitobe, n’ibindi byari byateguwe bimwe birakoreshwa ibindi birangirika.

Bamwe mu baturage batashimye ko imyirondoro yabo igaragazwa mu bitangazamakuru, batangarije ko iki gikorwa cyabababaje ngo kuko iyo baza kubwirwa amakuru mbere ko gahunda nta yihari byari kubafasha bityo ntihagire abata umwanya wabo cyangwa se ngo hagire ibyononekara mubyo bari bateguye.

Umwe mu babyeyi yari afite umwana wagombaga gusezerana mu murenge wa Karama , yagize ati” twatunguwe no kubona tugera ku murenge ba katubwirako bataribusezerane mu gihe twari twamaze kwitegura twanatumiye inshuti z’umuryango n’abavandimwe’’

Aya makuru kandi anemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire witwa Dusabimana Samsoni avugako byatewe nuko umurenge wa Karama nta mu nyamabanga nshingwabikorwa ufite, kandi we akaba nta bubasha afite bwo gusezeranya.

Yagize ati” iki gikorwa cyagombaga gukorwa n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, ariko umuyobozi w’akarere ka Kamonyi nawe akaza kubahakanira ku munota wanyuma ababwirako afite izindi gahunda.

Nyuma yuko umuyobozi w’akarere avuzeko atakibonetse, yahise abwira umuyobozi ushinzwe irangamimerere ngo nawe amenyeshe abo baturage bagombaga gusezerana, ariko ngo byakozwe mu buryo butaribwo kuko ngo bagiye batumwaho abantu ngo mutubwirire runaka ko ejo atazasezerana, urumva ko batari bubimenye
Gusa uwo muyobozi ntakozwa ibyo gusaba imbabazi, nk’uko abaturage babyifuza aho avugako nawe bitamuturutseho.

JPEG - 26.9 kb
Udahemuka Aimable umuyobozi w’akarere ka Kamonyi

Kuri ki kibazo umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable ahakana yivuye inyuma ayo makuru akavuga ko ntagahunda yigeze aha abo bayobozi, kuko ngo yari afite izindi gahunda kuri uwo munsi.

Yagize ati” byaba byaratewe n’abayobozi b’umurenge aribo batahaye amakuru ku gihe kuko bagenzi babo bo mu murenge wa Kayenzi kuri uwo munsi babibibabwiye kare barabyitegura.

Iki kibazo ahanini abaturage bakaba bagishinja ubuyobozi bw’akarere kuba butabaha umuyobozi w’umurenge, doreko hari n’izindi serivise batabonera ku gihe bitewe n’uko nta muyobozi bafite.

Imirenge igera kuri 4 yo muri Kamonyi imaze igihe kirekire idafite ba Gitifu, bigatuma ibibazo by’abaturage bidakemukira ku gihe

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X