Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda isaha ni saha bashobora kwicwa

Hakizimana Nicodeme, umuyobozi w’Ishyirahamwe nyarwanda ry’Abafite Ubumuga bw’Uruhu rwera mu Rwanda avugako abafite ubumuga bw’uruhu rwera bafite impungenge z’uko isaha n’isaha bashobora kwicwa kandi akaba avugako Leta nta ngamba ifite zihamye zo kubarengera

Bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu rwera mu Rwanda baganiriye n’umunyamakuru w’imirasire baratangaza ko batangiye kugerwa amajanja n’abantu baba bashaka kubambura ubuzima ku mpamvu z’imiterere y’umubiri wabo; akaba arinaho baheraho basaba Leta y’u Rwanda kubaba hafi cyane ko ngo babona Leta nta ngamba ifata zihamye zo kubarengera.

JPEG - 35.1 kb
Hakizimana Nicodeme ukuriye abafite ubumuga bw’uruhu

Ibi kandi binashimangirwa n’umuyobozi w’ishyirahamwe mu Rwanda ry’abafite ubumuga bw’uruhu rw’umweru Hakizimana Nikodeme, aho atanga ingero za hamwe mu gihugu byatangiye gukorwa.

Yagize ati” “Nyarugenge umuntu yaduhaye ubuhamya aravuga ngo ‘baraje bavugana na data, data yemera amafaraga atereza n’umuntu uri buze kunyica’ ni Imana yahabaye uwo muntu ngo birahinduka aravuga ngo ‘sinkwishe uzagwe ahandi’

Undi yaduhaye ubuhamya ko yajyanywe na se akamugeza mu Bugande, mu gihe bari mu biciro ahita abimenya arakata aza muyandi mayira agera inaha [mu Karere ka Musanze], dufite umwana bari bategeye kogosha imisatsi mu Karere ka Nyarugenge, icyo kibazo cyageze no kuri polisi; ibyo byose ni ibibazo duhura na byo..! Ibyo mvuga ni ibyo turi kumenya uyu munsi natwe bikatubabaza”.

Ikindi giteye impungenge nuko kugeza ubu nta mibare izwi y’abafite ubumuga bw’uruhu rw’umweru mu Rwanda ku ko bamaze ku barura uturere dutatu gusa mu gihugu mu turere 30.

Uturere twakozwemo ibarura ni Musanze ifite abantu 41 Kicukiro ifite 15 Nyarugenge ifite abantu 17 ibi bakaba biterwa n’ubushobozi buke.

Kuri iki kibazo twashatse kumenya icyo inama nkuru y’abafite ubumuga ibivugaho tugerageza guhamagara ku murongo wa terefone umunyamabanga w’inama nkuru y’abafite ubumuga mu Rwanda Emmanuel Ndayisaba ntiyabasha gufata terefone, ndetse tu mwandikira n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza kugeza ubwo twarangizaga gutunganya iyi nkuru.

Ubusanzwe ibyo kwibasira abafite ubumuga bw’uruhu bicwa, bimenyerewe mu bihugu bituranye n’u Rwanda birimo u Burundi na Tanzaniya. Muri ibyo bihugu ibice by’umubiri w’umuntu ufite ubumuga bw’uruhu bifatwa nk’imari ikomeye na bamwe mu baba bashaka ubutunzi ariko bakoreshwa n’imbaraga z’abapfumu.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X