Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Undi mukandida ku mwanya wa Perezida arasesekara mu Rwanda, Ese azanye iki cyo kwiyamamaza?

Mu gicuku cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Mutarama 2017 nibwo Philippe Mpayimana, umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bufaransa, asesekara aje kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika utagira ishyaka abarizwamo.

Philippe Mpayimana wamaze gutangaza ko na we aziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri uyu mwaka wa 2017, kandi akaba aziyamamaza ku giti cye nk’umukandida wigenga, atisunze ishyaka rya Politiki, ubu ari mu nzira aza mu Rwanda ngo atangire urugamba rwo kwiyamamaza.

JPEG - 17 kb
Philipe Mpayimana arasesekara muri iki gicuku

Ku Cyumweru tariki ya Mbere Mutarama 2017, nibwo Mpayimana Philippe yashyize hanze itangazo ndetse anarisakaza mu binyamakuru bitandukanye, agaragaza ko ashaka kwiyamamaza agahatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2017, Mpayimana Philippe yatangaje ko azaguruka i Burayi kuri uyu wa Kabiri, akagera i Kanombe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, ku isaha ya saa saba z’igicuku, ubundi agakomeza inzira ye imuganisha mu kwiyamamaza.

Philippe Mpayimana w’imyaka 46 y’amavuko, avuga ko yubatse akaba afite umugore n’abana bane. Yize amashuri yisumbuye i Save, yiga muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse no mu bihugu by’amahanga nka Cameroun, u Bufaransa n’u Bubiligi.

Asobanura iby’amashuri ye n’akazi yagiye akora yagize ati: "Amashuri yisumbuye nayize i Save kugera 1990, nkomereza mu Bubiligi aho twahugurirwaga gushinga televiziyo y’u Rwanda. Mu mpera za 1991, nasubiye muri kaminuza y’u Rwanda, mpakura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere mu ndimi n’ubuvanganzo nyafurika.

Muri 1994 nasubiye mu itangazamakuru nkorera radio Agatashya, yakoranaga n’imiryango yita ku mpunzi mu karere k’ibiyaga bigari no mu burengerazuba bwa Tanzania.

Nyuma y’isenywa z’inkambi muri Kongo, nakomeje amashuri makuru muri Kameruni, mpakura impamyabumenyi ihanitse mu iyigandimi. Nyuma nakomereje mu Bufaransa niga itangazamakuru. Nyuma nize kwigisha amateka n’ibidukijije."

Kugeza ubu abantu bamaze gutangaza ko baziyamamaza muri aya matora azaba tariki 4 Kanama 2017, harimo Perezida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party, Padiri Nahimana Thomas w’ishyaka ISHEMA n’uyu Mpayimana Philippe ushaka kwiyamamaza ku giti cye, gusa igihe cyo kugeza kandidatire zabo muri Komisiyo y’amatora ntikiragera ngo zisuzumwe.

Imwe mu mirongo migari yagaragje azashyira mu bikorwa natorwa harimo kuvana abayobozi b’Imirenge mu bakozi ba Leta ahubwo bakajya batorwa n’abaturage no kugabanywa ukweguzwa kwa hato na hato, kuvanga abahoze ari ingabo bagitsimbaraye ku ntwaro bagashyirwa mu ngabo z’u Rwanda hagamijwe kuvanaho ibyatera intambara, gukomeza gukurikirana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu mahanga, Guha inshingano yo gutanga umusaruro imiturirwa myinshi imaze kuzuzwa mu murwa mukuru mbere yo gutangiza iyindi, kugabanya imyenda y’igihugu n’ibindi.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Eliab - 15/07/2017 saa 16:14

Uwo nta mahirwe muha gusa simuciye intege
Kanda hano umusubize

Namubonye Emma - 19/07/2017 saa 19:29

Nonesekonumva Ibyo uvuze Byosenibyo Ariko Kagameyabikozeho Igishya Cyufite Nikihe ?
Kanda hano umusubize

Eliab - 15/07/2017 saa 16:11

Uwo Nawe ararushywa n'ubusa niba yarabuze icyo akora azabe umukorerabushake naho u Rwanda rwabonye Desire of Agees
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X